Guvernoma ya Turkey yatangaje ko ihagaritse ibikorwa byose by’ubucuruzi hagati yayo na Israel, kugeza igihe Israel izahagarikira intambara mu Ntara ya Gaza.
Turkey irashinja Israel kwangiza nkana amategeko mpuzamahanga, no guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri iyi ntambara ihanganyemo n’umutwe wa Hamas wo mu Ntara ya Gaza.
Itangazo rya Minisiteri y’Ubucuruzi muri Turkey, rivuga ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gicurasi 2024, ibikorwa byose bifite aho bihuriye n’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu byombi bihagaritswe, kubera ibikorwa bya Gisirikare bya Israel mu Ntara ya Gaza.
Iki cyemezo kije gikurikira icyaherukaga gutangazwa tariki 09 z’ukwezi gushize, cyavugaga ko Turkey yahagaritse ibicuruzwa by’amoko 54 byoherezwaga muri Israel.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Rueters dukesha iyi nkuru, bitangaza ko Minisitiri w’Ubucuruzi wa Turkey, Omer Bolat, yasobanuye ko ibi bizatuma Israel itekereza kabiri ku mugambi wayo wo gukomeza intambara kuri Palestine, kuko imibare igaragaza ko umwaka ushize wa 2023, ubucuruzi bufite agaciro ka miliyari 6.8$, ari bwo bwakozwe hagati ya Turkey na Israel.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10