Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America igiye gutangaza icyemezo kizaha amahirwe abarenga 500.000 batari bafite ibyangombwa

radiotv10by radiotv10
19/06/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
America igiye gutangaza icyemezo kizaha amahirwe abarenga 500.000 batari bafite ibyangombwa
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, agiye gutangaza Politiki nshya izazanira amahirwe abarenga ibihumbi 500 bashakanye n’Abanyamerika batari bafite ibyangombwa, ku buryo bazagira uburenganzira bwo kubonamo akazi muri iki Gihugu.

Iyi politiki izaba ireba gusa abamaze nibura imyaka 10 muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho bazaba bemerewe kubona akazi muri iki Gihugu.

Ni imwe muri gahunda ikomeye ibayeho ireba abimukira badafite ibyangombwa bari muri USA kuva ku butegetesi bwa Barack Obama.

Ku bw’iyi gahunda, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri USA-White House byizera ko abashakanye barenga ibihumbi 500 batuye muri iki Gihugu bazayungukiramo kimwe n’abandi ibihumbi 50 by’abari munsi y’imyaka 21 bafite ababyeyi bashakanye n’abafite ubwenegihugu bwa America.

Mu ntangiro z’uku kwezi kwa Kamena, Perezida Biden yizeje ko agiye gukora ibishoboka kugira ngo urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, “rukorera mu mucyo kandi neza.”

Isesenguramakuru rigaragaza ko ibijyanye no kwinjira muri America, ari kimwe mu bihanzwe amaso n’abazatora mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu kwezi k’Ugushyingo (11).

Ibi byatangajwe mu gihe kuri uyu wa Kabiri wari umunsi w’isabukuru ya 12 yo kwizihiza gahunda yiswe ‘Daca’ ireba abimukira barenga ibihumbi 530 bagiye muri America ari abana, bagiyeyo birukaniweyo.

Ku wa Mbere kandi, umwe mu bayobozi mu rwego rukuru muri America, yatangaje ko abashakanye n’abanyamerika bakaba bamaze imyaka 10 muri iki Gihugu, batari bafite ibyangombwa byo kwitwa Abanyamerika, bazaba bafite uburenganzira bwo gutangira urugendo rwo kuba bahabwa ubwenegihugu.

Abo bazaba barebwa n’iyi gahunda, bazaba bafite igihe cy’imyaka itatu yo kwaka ibyangombwa byo gutura muri America, ndetse n’ibyangombwa by’imyaka itatu yo gukorayo imirimo.

Perezidansi ya USA ivuga ko abazaba bujuje ibisabwa kuri iyi gahunda, bamaze imyaka 23 muri iki Gihugu, ndetse benshi muri bo bakaba baravukiye muri Mexico.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

Hamenyekanye igihe Amatora y’Abasenateri mu Rwanda azabera

Next Post

Menya ibyaha bikekwa ku barimo Abapadiri babiri bakorera Ishuri ryapfiriyemo umunyeshuri n’icyo yazize

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Menya ibyaha bikekwa ku barimo Abapadiri babiri bakorera Ishuri ryapfiriyemo umunyeshuri n’icyo yazize

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.