Saturday, November 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Abamotari bahishuye impamvu hari aho batagitinyuka kunyura mu masaha y’ijoro

radiotv10by radiotv10
16/09/2024
in MU RWANDA
0
Rubavu: Abamotari bahishuye impamvu hari aho batagitinyuka kunyura mu masaha y’ijoro
Share on FacebookShare on Twitter

Abamotari bakorera mu isantere ya Kabari mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bamaze iminsi bakorerwa urugomo n’abantu bataramenyekana mu muhanda unyura mu musozi wa Kirerema, ku buryo ababizi badashobora kuhanyura nyuma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

AbaBamotari bakorera mu isantere iherereye mu Kagari ka Kirerema, bavuga ko barembejwe n’urugomo rw’ababategera mu muhanda uva muri iyi santere ya Kabari werekeza mu bindi bice.

Claude usanzwe ari umumotari wo muri aka gace, yagize ati “Saa moya nta muntu ukinyura hariya. Umugenzi wa nimugoroba ntitukimutwara kuko iyo ukibageraho bagukubita inkoni nziza y’umunzenze. Nkanjye bayinkubise hano mu gatuza ariko ku bw’amahirwe sinagwa, ndakomeza ariko n’undi wari uri imbere yanjye bari bamaze gukubita umugenzi atwaye.”

Uretse uyu mumotari wacitse abanyarugomo, bamwe mu bamotari bakunze kunyura muri uyu muhanda, bagaragaza ko bamaze kumenyera inkoni cyane cyane mu masaha y’umugoroba.

Basenge Simeon ati “Haba abantu nk’ubu ntiwababona ariko nk’uriya ufite moto baramutangira bakamukubita bashaka kuyimwambura.”

UwitwaInnocent na we ati “Arahagukubitira wagira amahirwe ntugwe ugakomeza kuko uhagaze yahakwicira. Hari umumotari mugenzi wanjye barahamukubitiye n’ubu aracyari kwivuza kwa muganga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko bakimenya iki kibazo bagiye guhiga bukware abo bagizi ba nabi kugira ngo abakoresha uyu muhanda batekane.

Ati “Ndavugana n’ubuyobozi bwaho buhapangire neza n’abo bantu bashake amakuru yimbitse babamenye kuko ntabwo ari abava mu kindi Gihugu cyangwa mu kandi Karere cyangwa mu wundi Murenge baje gukora ibyo ahubwo ni abaturage b’aho ngaho, ntabwo bazatunanira, tuzabashaka kandi tuzabafata nidufatanya n’abaturage.”

Umuyobozi w’Akarere yizeza aba bamotari kimwe n’abaturage bo muri aka gace, ko hagiye gukorwa ibishoboka kugira ngo iki kibazo kibahungabanyiriza umutekano kive mu nzira.

Aho abamotari bavuga ko bakubitirwa n’abantu bataramenyekana
Abamotari bavuga ko batagipfa kuhanyura

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 4 =

Previous Post

Nyuma y’amezi abiri Trump yari agiye kongera kuraswa Imana ikinga akaboko

Next Post

Rusizi: Ukekwaho gukubita Se ishoka mu mutwe yisobanuye avuga ko yabonaga ari ‘ikidayimoni’

Related Posts

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

by radiotv10
14/11/2025
0

Investor Eugene Nyagahene, founder of Tele 10 Group and owner of a five-star hotel in Karongi District, has announced a...

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice by’Uturere dutatu mu Rwanda

by radiotv10
14/11/2025
0

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu REG, yateguje ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice bimwe byo mu Turere twa Nyarugenge, Nyamasheke na...

Ab’i Nyanza nyuma yo kunguka igikorwa remezo kibahuza na Bugesera-Kigali baratanga ikindi cyifuzo

Ab’i Nyanza nyuma yo kunguka igikorwa remezo kibahuza na Bugesera-Kigali baratanga ikindi cyifuzo

by radiotv10
14/11/2025
0

Abakoresha Gare ya Nyanza barasaba ko yakongerwa cyangwa igasanwa, kuko yabaye nto cyane ugereranyije n’umubare w’ibinyabiziga n’abagenzi biyongereye muri iyi...

IZIHERUKA

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba
IMIBEREHO MYIZA

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

14/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice by’Uturere dutatu mu Rwanda

14/11/2025
Ab’i Nyanza nyuma yo kunguka igikorwa remezo kibahuza na Bugesera-Kigali baratanga ikindi cyifuzo

Ab’i Nyanza nyuma yo kunguka igikorwa remezo kibahuza na Bugesera-Kigali baratanga ikindi cyifuzo

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Ukekwaho gukubita Se ishoka mu mutwe yisobanuye avuga ko yabonaga ari ‘ikidayimoni’

Rusizi: Ukekwaho gukubita Se ishoka mu mutwe yisobanuye avuga ko yabonaga ari 'ikidayimoni'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.