Thursday, October 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umwana usoma ibitabo mu ishuri arigaragaza…Umwe muri bo yatanze ubuhamya

radiotv10by radiotv10
16/11/2021
in MU RWANDA
0
Umwana usoma ibitabo mu ishuri arigaragaza…Umwe muri bo yatanze ubuhamya
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu barezi bemeza ko abana basoma ibitabo baba bigaragaza mu ishuri kubera imitsindire yabo iba itandukanye n’iy’abatabikora kuko abasoma baba batsinda ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’abadasoma.

Abarimu batangaje ibi ubwo Urwunge rw’Amashuri rwa Nyamata Catholique rwahawe inkunga y’ibitabo byo gusoma n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID).

Mukarindiro Marie Goreth umwe mu barezi avuga ko gutiza ibitabo abana bakabitahana biri muri gahunda yabo ndetse biteze ko bizakomeza kuzamura imyigire y’abana mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Uyu murezi avuga ko umwana wasomye igitabo, yigaragaza mu ishuri kuko akurikira amasomo ndetse akanatsinda cyane ugereranyije n’utagisomye.

Umwe mu bana biga kuri ririya shuri, avuga ko gusoma byamufashije kwitwara neza mu ishuri kuko yabyungukiyemo ubumenyi bwinshi bwagiye bumukarishya ubwenge.

Yagize ati “Cyera sinagiraga amanota meza ariko kubera nsigaye nkunda gusoma igitabo nabaye uwa gatandatu, ninkomeza gutyo nshaka ko nzaba uwa mbere.”

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) cyatanze biriya bitabo, muri 2016 cyatangije umushinga ‘Soma Umenye’ wagize uruhare rukomeye mu gukundisha abana gusoma.

Nubwo uyu mushinga uzarangirana n’uyu mwaka wa 2021, USAID ivuga ko izakomeza gushyigikira ubumenyi bw’ibanze bwo gusoma no kwandika mu Rwanda binyuze mu mishinga ibiri mishya y’imyaka itanu izatangira mu mwaka wa 2022.

Gukundisha abana gusoma ni bimwe mu bibategura kuzavamo abanyabwenge
Bamwe mu bana basoma bavuga ko byabafashije kwitwara neza mu ishuri

Umwana wasomye ubundi agakina imikino y’abana aratsinda
USAID mu mwaka utaha izatangiza indi mishinga igamije gukundisha abana gusoma

Denyse MBABAZI
Radio&TV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × five =

Previous Post

Rayon Sports yatsinze ibitego 8: Twibukiranye bimwe mu byaranze itariki nk’iyi ya 16/11

Next Post

Caleb wabaye PS muri MINECOFIN wakatiwe imyaka 6 yabwiye Urukiko ibibazo yagiriye muri Gereza

Related Posts

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

by radiotv10
16/10/2025
0

IP Emmanuel Gahigana, ni umwe mu bapolisi bahize abandi mu mahugurwa yaberaga mu Misiri mu byiciro bitandukanye, akaba yanashyikirijwe igihembo...

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

by radiotv10
16/10/2025
0

Impanuka y’imodoka y’ikamyo yabereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yagonze izindi modoka, ikanahitana ubuzima bw’abantu babiri, birakekwa...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije umuryango w’umunyapolitiki Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya, witabye Imana....

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

by radiotv10
16/10/2025
0

Abantu 25 basohotse ku rutonde rwashyizwe hanze n'Ikigo gishinzwe Gutahura no Kurwanya Ibyaha byo mu rwego rw’Imari- FIC (Financial Intelligence...

Post-grad panic: What happens after university?

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

by radiotv10
16/10/2025
0

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, bwatangaje ko hashyizweho uburyo bwo kuzafasha abazitabira ibirori byo guha impamyabumenyi abayirangijemo bizabera i Huye,...

IZIHERUKA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo
AMAHANGA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

16/10/2025
Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Caleb wabaye PS muri MINECOFIN wakatiwe imyaka 6 yabwiye Urukiko ibibazo yagiriye muri Gereza

Caleb wabaye PS muri MINECOFIN wakatiwe imyaka 6 yabwiye Urukiko ibibazo yagiriye muri Gereza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.