Ubwo hakorwaga igikorwa cyo gufata abana bavugwaho guteza umutekano mucye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye batandatu bari bamaze kwiba bihishe mu miferege y’amazi.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, ubwo aba bana batandatu bari hagati y’imyaka 10 na 15 bari bamaze kwiba radio na telefone ariko abantu bakayoberwa aho barengeye.
Bahise binjira mu miferege y’amazi, byanatumye abaturage biyambaza Polisi kugira ngo bafatanye kubakuramo, biba ngombwa ko hacukurwa umuferege bari binjiyemo kugeza igihe babakuriyemo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yagize ati “Ku makuru twahawe n’abaturage, Polisi yakoze igikorwa cyo gushakisha abateza umutekano mucye muri aka gace cyane cyane mu bikorwa bitandukanye by’ubujura aho muri iki gitondo bari bamaze kwiba abaturage smart phone imwe na radio nto imwe bagahungira mu muferege w’amazi upfundikiye.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, akomeza avuga ko abafashwe ari batandatu bari hagati y’imyaka 10 na 15.
SP Emmanuel Habiyaremye yaboneyeho kuburira abishoye muri izi ngeso mbi, ati “Turaburira abishora muri ibi korwa bibi by’ubujura n’ibindi byaha kubivamo kuko Polisi ikomeje ibikorwa byayo byo kubahigwa bukware.”
Bamwe mu batuye mu karere ka Huye byumwihariko mu Murenge wa Tumba, bavuga ko ikibazo cy’abana nk’aba bambura abaturage bakanatobora inzu atari gishya ndetse ko kimaze gufata indi ntera mu mujyi wa Huye no mu nkengero zawo.
Aba bana bambura abaturage bakaniba mu ngo zabo, bavuga ko baba barabitangiye bakiri bato cyane, aho batangira basabiriza ku mihanda ndetse no mu ngo nyuma bamara kuba bakuru bakajya bashikuza abaturage ibyo bafite.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10