Wednesday, May 14, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kigali: Abagore baritana bamwana n’abagabo bavuga ko hari igituma bahukana bitari bisanzwe

radiotv10by radiotv10
11/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kigali: Abagore baritana bamwana n’abagabo bavuga ko hari igituma bahukana bitari bisanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bagabo bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bahohoterwa n’abagore babo, barimo n’ababakubita, bigatuma bafata icyemezo cyo kwahukana, mu gihe abagore bo bavuga ko ahubwo babiterwa no kuba baba biboneye inkumi zigiteye neza, bakazisanga.

Aba bagabo, bavuga ko uku guhohoterwa n’abagore babo, hari n’ababikora bitwaje ihame ry’uburinganire ritumviswe neza na bamwe, babakangisha ko babakozeho babona akaga, ku buryo hari n’abishora mu ngeso mbi kuko baba bazi ko abagabo babo ntacyo babakoraho.

Bavuga ko bitagarukira aho gusa, kuko hari n’abakubita abagabo babo, bagahitamo guta ingo zabo kugira ngo intonganya zabo zitazagera kure.

Umwe ati “Umugore wanjye yarandumye, arankubita, ibi byose ni ibiguma [yereka umunyamakuru] yanyiyenzagaho kugira ngo mukubite bamfunge.”

Akomeza agira ati “None se muragira ngo tuzicane ni bwo ikibazo kizaba gikemutse? Nahisemo guhunga urugo, kuko yampozaga ku nkeke akampohotera bikabije.”

Ni mu gihe bamwe mu bagore bavuga ko abagabo badata ingo babitewe no guhohoterwa n’abagore babo, ahubwo ko baba bashaka kwisangira abandi bagore bakiri bato.

Umwe yagize ati “Umugabo agushaka uteye neza, nyashi yamara kugenda akaguta akigira gushaka udukumi tukiri duto. Abagabo baraduta bakagenda bakihunza inshingano ntibagishaka guhaha.”

Munyanziza Jonathan ukora mu muryango Nyarwanda uteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina RWAMREC, ugira inama abashakanye ko bakwiye kuzuzanya no kubahana, kandi mu gihe amakimbirane yabo yageze kure bakiyambaza izindi nzego aho kubiceceka no kwifatira ibyemezo.

Ati “Abashakanye bagomba gufatanya mu rugo, buri wese ahaye agaciro ibyiza biri kuri mugenzi we amakimbirane yagabanuka. Mu gihe kandi havutse ikibazo baba bagomba kwicara hamwa bagashaka umuti w’icyo kibazo  byananirana bakiyambaza izindi nzego. Ikindi ni uko nta mugabo ukwiye guhohoterwa ngo aceceke kuko kuba umugabo yavuga ko yahohotewe nta mugayo urimo, aramutse ashyikirije ikibazo cye inzego zibishinzwe nizera ko cyakemuka.”

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yo muri 2020, yerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, abagore 48 809 bo mu Rwanda bakorewe ihohoterwa, mu gihe abagabo barikorewe bari 7 210.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagaragaje ko ibyaha by’ihohotera byavuye ku 9 064 muri 2019 bigera ku 10 842 mu 2020.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Icyo imibare mishya igaragaza ku cyorezo cya Marburg mu Rwanda

Next Post

Rurangiranwa ku Isi mu mukino wa Tennis yatangaje igihe azawuhagarikira burundu by’umwuga

Related Posts

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

by radiotv10
14/05/2025
0

Umuturage wo mu Kagari ka Rebero mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, arasaba ubuyobozi bw’Akarere kumurenganura nyuma yo...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
14/05/2025
0

Abazi umugabo ukekwaho kwica umwana we yibyariye bavuze ibyo bakeka

Abazi umugabo ukekwaho kwica umwana we yibyariye bavuze ibyo bakeka

by radiotv10
14/05/2025
0

Bamwe mu bazi umugabo mu Karere ka Nyanza ukekwaho kwica umwana we yibyariye akamuca umutwe, bavuga ko ashobora kuba yaramujije...

Rubavu: Hari ahavugwa urugomo rw’abantu bataramenyekana baba banitwaje intwaro gakondo

Rubavu: Hari ahavugwa urugomo rw’abantu bataramenyekana baba banitwaje intwaro gakondo

by radiotv10
14/05/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko batagipfa kunyura mu nzira iva isantere ya Mahoko yerecyeza...

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

by radiotv10
13/05/2025
0

Umukozi w’Imana Pastor Julienne Kabanda Kabirigi uherutse gufungirwa umuryango ushingiye ku myerereye ‘Grace Room Ministries’ ayobora, yasabye abantu kuba maso...

IZIHERUKA

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV
AMAHANGA

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

by radiotv10
14/05/2025
0

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

14/05/2025
Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

14/05/2025
Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

14/05/2025
Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

14/05/2025
NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

14/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rurangiranwa ku Isi mu mukino wa Tennis yatangaje igihe azawuhagarikira burundu by’umwuga

Rurangiranwa ku Isi mu mukino wa Tennis yatangaje igihe azawuhagarikira burundu by’umwuga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.