Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwamaganye ihohoterwa ryakozwe n’abasirikare ba FARDC, bagaragaye bakubitira umugore ku kibuga cy’Indege cya Ndjili i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buvuga ko ari ibintu bidakwiye kwihanganirwa.
Amashusho yatambutse ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abasirikare babiri bari gukubitira umugore kuri iki Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga giherereye mu Murwa Mukuru wa Congo.
Yifashishije aya mashusho, Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisimwa yagaragaje ko yamaganye iki gikorwa cyo guhohotera umugore.
Yagize ati “Iri hohoterwa riteye agahinda ryagaragaye ku Kibuga cy’Indege cya Ndjili ryakozwe n’abahuzamugambi b’igisirikare cy’Ubutegetsi bwa Kinshasa, bwakorewe umugore w’inzirakarengane, ntirishobora kwihanganirwa.”
Muri ubu butumwa, Bertrand Bisimwa yakomeje agaragaza ko iyi myitwarire y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari yo yakomeje kukiranga, kandi ko ibi bakoreye ku Kibuga cy’Indege cy’i Kinshasa, byashimangiye iyi myitwarire idahwitse yabo.
Yagize ati “Niba aya mabandi yambara impuzankano z’Igisirikare cy’Igihugu bashobora kwitwara gutya mu Murwa Mukuru w’Igihugu, mwakwibaza ibikorerwa abaturage bari mu bilometeri 2000 uvuye mu Murwa Mukuru mu Burasirazuba bw’Igihugu.”
Betrand Bisimwa yasoje ubutumwa bwe avuga ko abaturage bafite inshingano zabo ndetse n’umukoro wo kwamagana no gushyira igitutu ku butegetsi bw’igihugu cyabo byumwihariko guhera ku buyobozi bwo hejuru.
RADIOTV10