Perezida Paul Kagame yageze mu Gihugu cya Samoa, ahari kubera Inama ya CHOGM y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango wa Commonwealth, ije ikurikira iyaherukaga kubera mu Rwanda.
Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, yatangajwe mu ijoro ryacyeye, avuga ko Perezida Paul Kagame yamaze kugera muri iki Gihugu cyakiriye ibikorwa by’iyi nama ya CHOGM.
Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda yagize iti “Perezida Kagame yageze muri Apia, Umurwa Mukuru wa Samoa yitabiriye Inama y’Abakuru ba za Guverinoma.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bikomeza bivuga ko perezida Kagame “yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Imisoro n’Amahooro Tuala Tevaga Iosefo Ponifasio. Perezida Kagame yayoboye Commonwealth kuva muri 2022.”
Iyi nama ya CHOGM igiye kubera muri Samoa, ni yo ikurikira iyabereye mu Rwanda muri 2022, ari na bwo Umukuru w’u Rwanda yahabwaga inshingano zo kuyobora uyu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth).
Ibikorwa by’iyi Nama iri kubera muri Samoa, byatangiye kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 21 Ukwakira, bikazageza ku ya 26 Ukwakira 2024, birimo n’Inama nyirizina izahuriramo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.
Umwami w’u Bwonegerza, Charles III, n’umufasha we Camilla bazitabira iyi nama itegerejwemo abantu barenga 3 000 bazaturuka mu Bihugu 56 bihuriye muri uyu Muryango wa Commonwealth.
RADIOTV10