Monday, October 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyifuzo Tshisekedi aherutse gutangaza cyatangiye kugerwa amajanja

radiotv10by radiotv10
25/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Tshisekedi arifuza impinduka ku Itegeko Nshinga rya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri iki Gihugu, batangiye kwamagana umushinga uherutse gutangazwa na Perezida Felix Tshisekedi wo gushaka kuvurura Itegeko Nshinga, bavuga ko bakurikije uko Igihugu gihagaze atari igihe cyabyo.

Ni nyuma yuko tariki 23 Ukwakira 2024, Perezida Felix Tshisekedi, atangiye igitegerezo cye i Kisangani, avuga ko umwaka utaha hazashyirwaho Komisiyo y’inzobere zo mu nzego zose, zigatanga ibitekerezo by’Itegeko Nshinga rijyanye n’Igihe Igihugu kirimo.

Perezida Tshisekedi yavuze ko guhindura iri Tegeko Nshinga, bigamije “kurijyanisha n’ukuri kw’Abanyekongo, kandi rikaba ribereye Abanyekongo.” Aho yavugaga ko Itegeko Nshinga iki Gihugu cye kigenderaho risa n’iryateguriwe abanyamahanga.

Umuryango uzwi nka La Nouvelle Société Civile Congolaise (NSCC), wavuze ko iki gitekerezo cya Perezida Tshisekedi cyidakwiye muri iki gihe.

Umuhuzabikorwa wa NSCC, Jonas Tshiomblea yavuze ko Igihugu cyabo kiri mu bihe bidasanzwe byashyizweho kubera ibibazo by’umutekano [hashyizweho ibizwi nka état de siège] bitemerera kuba Igihugu cyahindura cyangwa ngo kivugurure Itegeko risumba ayandi mu Gihugu.

Uyu mushinga wa Felix Tshisekedi kandi wanamaganywe n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki itavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Tshisekedi, rizwi nka Lamuka riyobowe n’Umunyapolitiki Martin Fayulu wagiye ahangana na Tshisekedi mu matora yombi y’Umukuru w’Igihugu aheruka.

Umuvugizi w’iri Huriro ry’imitwe ya Politiki itavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Congo, Prince Epenge yavuze ko Itegeko Nshinga iki Gihugu kigenderaho ubu, ryagize uruhare mu gushimangira ubumwe bw’Abanyekongo.

Yagize ati “Nk’uko abaturage bamaganye aya mavugurura yari yatangajwe n’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, n’ubundi bazabikora ku butegetsi bwa Felix Tshisekedi.”

Perezida Tshisekedi yatangaje uyu mushinga mu gihe Igihugu cye kimaze igihe mu ntambara gihanganyemo n’umutwe wa M23, ndetse n’ibibazo uruhuri bivugwa muri Politiki y’iki Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Amakuru agezweho: Hatangajwe amabwiriza mashya yo kwirinda Marburg mu bigo by’amashuri

Next Post

Mozambique: Bidasubirwaho hatangajwe uwatsinze amatora y’uzasimbura Perezida Nyusi inshuti y’u Rwanda

Related Posts

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

by radiotv10
17/10/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera umubare w’abasirikare boherezwa mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha FARDC guhangana...

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

by radiotv10
17/10/2025
0

Amatsinda abiri y’umutwe wa Wazalendo usanzwe ukorana n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yakozanyijeho mu mirwano ikarishye yabereye...

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

by radiotv10
17/10/2025
0

Israel yemeje ko ari yo yagabye igitero kivuganye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’itsinda ry’Abahouthi bo muri Yemen, Major General Mohammed Abdulkarim...

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Amabandi yitwaje intwaro yagabye igitero cy’ubujura kuri Banki iri mu gace kamwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,...

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma y’ibiganiro byayobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byabereye i Nairobi mu minsi ibiri,...

IZIHERUKA

Things to leave behind with the end of the week
MU RWANDA

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
20/10/2025
0

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

19/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mozambique: Bidasubirwaho hatangajwe uwatsinze amatora y’uzasimbura Perezida Nyusi inshuti y’u Rwanda

Mozambique: Bidasubirwaho hatangajwe uwatsinze amatora y’uzasimbura Perezida Nyusi inshuti y’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Things to leave behind with the end of the week

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.