Monday, December 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho muri M23 nyuma yo gukozanyaho na Wazalendo

radiotv10by radiotv10
04/11/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yaramutse ikora ikindi gikorwa kigaragaza ko igikomeye imbere ya FARDC
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wafashe agace ka Kamandi-Gite ko muri Teritwari ya Lubero, kari karagizwe indiri n’umutwe wa Wazalendo ufatanya n’igisirikare cya Congo (FARDC).

Agace kafashwe na M23, ni akitwa Kamandi-Gite gaherereye mu burengerazuba bw’Ikiyaga cya Edouard, muri Sheferi ya Batangi, muri Teritwari ya Lubero.

Aka gace kari mu maboko ya M23 kuva kuri iki Cyumweru tariki 03 Ugushyingo 2024, nyuma yo kugafata ibanje gukozanyaho mu mirwano ikomeye yabaye mu gitondo cya kare kuri uwo munsi yabereye mu bilometero bicye uvuye muri Kamandi-Gite.

Gusa ntiharatangazwa umubare w’abaguye muri iyi mirwano yatangiye saa cyenda z’urukerero rwo kuri iki Cyumweru, ikabera hafi y’aka gace ka Kamadi-Gite byarangiye gafashwe n’uyu mutwe wa M23.

Muri iyi mirwano yari ikomeye, umutwe wa M23 kandi wanagabye ibitero ku barwanyi b’umutwe wa Wazalendo ufatanya n’igisirikare cya Congo, ukomeje gukorera abaturage ibikorwa by’urugomo, aho wanagenzuraga aka gace.

Gufata aka gace ka Kamandi-Gite ko muri Teritwari ya Lubero, kazafasha uyu mutwe wa M23 kugenzura ibice byose byo mu majyepfo y’iyi Teritwari, ndetse n’ibice byose by’igice cy’amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ikiyaga cya Edouard, gihuza iyi Teritwari y’iya Rutshuru.

Amakuru ava muri aka gace, kandi avuga ko abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo, bahise bajya gushinga ibirindiro ku misozi ikikihe aka gace ka Kamandi-Gite, kugira ngo bajye kwisuganya ngo na bo bagabe ibitero kuri M23 kugira ngo bisubize aka gace.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

Inkuru y’akababaro yerecyeye uwakoze ibikorwa byamamaye muri muzika ku Isi

Next Post

Ibirambuye ku muntu wa mbere wanduye Marburg mu Rwanda n’uko yakwirakwiye

Related Posts

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Hakomeje kongerwa abasirikare benshi b’Igihugu cy’u Burundi n’intwaro za rutura ku mupaka wacyo n’u Rwanda, byumwihariko mu gace ka Gasenyi-Nemba...

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

by radiotv10
15/12/2025
0

Abanyekongo bahungiye i Bujumbura mu Burundi n’abari bagiyeyo ku bw’impamvu zinyuranye mbere yuko Umujyi wa Uvira ufatwa na AFC/M23, baravuga...

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Imodoka yo mu bwoko bwa Bisi ya sosiyete itwara abagenzi ya Trinity Express yavaga i Kampala muri Uganda yerecyeza i...

Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

Eng.-Burundian troops and heavy weapons have been deployed along the country’s border with Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Reports indicate that Burundi continues to reinforce its border with Rwanda by deploying large numbers of troops and heavy weapons,...

Perezida w’Igihugu gifashwa n’Ingabo z’u Rwanda mu mutekano yavuze impamvu akwiye kongera gutorwa

Perezida w’Igihugu gifashwa n’Ingabo z’u Rwanda mu mutekano yavuze impamvu akwiye kongera gutorwa

by radiotv10
15/12/2025
0

Mu bikorwa byo kwiyamamariza indi manda, Perezida w’Igihugu cya Repubulika ya Centrafrique gisanzwe kirimo Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa...

IZIHERUKA

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge
MU RWANDA

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

15/12/2025
Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

15/12/2025
Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

15/12/2025
Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

15/12/2025
Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

15/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibirambuye ku muntu wa mbere wanduye Marburg mu Rwanda n’uko yakwirakwiye

Ibirambuye ku muntu wa mbere wanduye Marburg mu Rwanda n’uko yakwirakwiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.