Umutwe wa M23 wafashe agace ka Kamandi-Gite ko muri Teritwari ya Lubero, kari karagizwe indiri n’umutwe wa Wazalendo ufatanya n’igisirikare cya Congo (FARDC).
Agace kafashwe na M23, ni akitwa Kamandi-Gite gaherereye mu burengerazuba bw’Ikiyaga cya Edouard, muri Sheferi ya Batangi, muri Teritwari ya Lubero.
Aka gace kari mu maboko ya M23 kuva kuri iki Cyumweru tariki 03 Ugushyingo 2024, nyuma yo kugafata ibanje gukozanyaho mu mirwano ikomeye yabaye mu gitondo cya kare kuri uwo munsi yabereye mu bilometero bicye uvuye muri Kamandi-Gite.
Gusa ntiharatangazwa umubare w’abaguye muri iyi mirwano yatangiye saa cyenda z’urukerero rwo kuri iki Cyumweru, ikabera hafi y’aka gace ka Kamadi-Gite byarangiye gafashwe n’uyu mutwe wa M23.
Muri iyi mirwano yari ikomeye, umutwe wa M23 kandi wanagabye ibitero ku barwanyi b’umutwe wa Wazalendo ufatanya n’igisirikare cya Congo, ukomeje gukorera abaturage ibikorwa by’urugomo, aho wanagenzuraga aka gace.
Gufata aka gace ka Kamandi-Gite ko muri Teritwari ya Lubero, kazafasha uyu mutwe wa M23 kugenzura ibice byose byo mu majyepfo y’iyi Teritwari, ndetse n’ibice byose by’igice cy’amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ikiyaga cya Edouard, gihuza iyi Teritwari y’iya Rutshuru.
Amakuru ava muri aka gace, kandi avuga ko abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo, bahise bajya gushinga ibirindiro ku misozi ikikihe aka gace ka Kamandi-Gite, kugira ngo bajye kwisuganya ngo na bo bagabe ibitero kuri M23 kugira ngo bisubize aka gace.
RADIOTV10