Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Maj Gen (Rtd) Charles Karamba yasuye ikipe y’u Rwanda mu mukino wa Handball iri mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 20 anareba umukino wayo yabonyemo intsinsi ya gatatu, ubanziriza uwa nyuma ushobora gusiga yegukanye Igikombe cya Afurika.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ugushyingo 2024, wari uwa gatatu mu irushanwa IHF Trophy-Intercontinental phase, aho ikipe y’u Rwanda yakinaga na Zimbawe ikayitsinda ibitego 55 kuri 23.
Uretse uyu mukino wa gatatu u Rwanda rutsinze, rwanatsinze imikino ibiri yabanje; uwo rwatsinzemo Congo Brazza Ville ibitego 10 kuri 0, ndetse n’uwo rwatsinzemo Guinea 34 kuri 30.
Gutsinda iyi mikino itatu, byatumye Ikipe y’u Rwanda ikomeza kuyobora n’amanota 6 kuri 6 mu gihe rusigaje umukino umwe ruzahuramo na Reunion, aho ruramutse ruwutsinze rwakwegukana Igikombe cya Afurika.
Uyu mukino wa gatatu kandi, Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Maj Gen (Rtd) Charles Karamba, yawurebye ndetse anasura abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10