Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Batangiye kumwifuriza ishya n’ihirwe: Uwatsinze amatora muri America arasa nk’uwamenyekanye

radiotv10by radiotv10
06/11/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Batangiye kumwifuriza ishya n’ihirwe: Uwatsinze amatora muri America arasa nk’uwamenyekanye
Share on FacebookShare on Twitter

Umu-Republican Donald Trump wahataniraga kuyobora Leta Zunze za America Ubumwe, arakoza imitwe y’intoki ku ntsinzi, ndetse na we ubwe akaba yatangaje ko yamaze gutsinda aya matora yari ahatanyemo na Kamala Harris, Visi Perezida w’iki Gihugu.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, Trump yari amaze kugira amajwi 267 mu gihe uwatsinze amatora aba agomba kugira 270, hagendewe ku mubare w’Intebe z’abahagarariye abatora, mu gihe Kamala Harris yari afite amajwi 224.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika babarirwa muri miliyoni 120 baramukiye mu gikorwa cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu, dore ko abandi babarirwa muri miliyoni 80 bari batoye mbere.

Nyuma y’amatora y’abaturage, hakurikiraho intebe z’abahagarariye abatora muri buri Leta, ziba ari 538 ari na yo majwi ari kubarurwa, aho kugeza ubu Donald Trump afite amajwi 267, aho abura atatu gusa ngo yegukane intsinzi.

Trump ukoza imitwe y’intoki ku kugaruka muri White House, yahise atangaza ko yatsinze aya matora, aho yavuze ko yari abikwiye kubera ibyo yanyuzemo byabanje kumunaniza ndetse no gusimbuka impfu z’abashaka kumwivugana.

Yagize ati “Abantu benshi barambwiye ngo Imana yarokoye ubuzima bwanjye kubera impamvu. None rero iyo mpamvu ikaba ari ugutabara Igihugu cyacu no kongera kugaruka America ku buhangange.”

Abakuru b’Ibihigu by’ibihangange, batangiye kwifuriza ishya n’ihirwe, Perezida Donald Trump, nka Emmanuel Macron w’u Bufaransa wahise atanga ubutumwa bwe.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Perezida Emmanuel Macron yagize ati “Nshimiye Perezida Donald Trump. Niteguye gukorana na we nkuko twabigenje mu gihe cy’imyaka ine.”

Perezida Macron yavuze ko akurikije imyemerere ya Trump ndetse n’iye, hazabaho ubwubahane mu ntego zabo, bagamije amahoro n’iterambere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + 12 =

Previous Post

Kuki Angola ifite abasirikare bakubye 3 ab’u Rwanda na Congo kandi aribo bafitanye ibibazo?

Next Post

The Ben nyuma yo kugarukwaho mu rubanza rwa Fatakumavuta yahise amugenera ubutumwa

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

by radiotv10
17/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ryumva icyifuzo cy’abaturage bo muri Uvira bagaragaje ko badashaka ko rirekura uyu mujyi, ariko ko ari...

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

by radiotv10
17/12/2025
0

An updated list of additional countries whose citizens are prohibited from entering the United States has been made public. According...

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

by radiotv10
17/12/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongereye ibindi Bihugu birindwi ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo batemerewe kwinjira...

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

by radiotv10
17/12/2025
0

The AFC/M23 coalition says it understands the wishes of residents of the city of Uvira who have expressed that they...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
The Ben nyuma yo kugarukwaho mu rubanza rwa Fatakumavuta yahise amugenera ubutumwa

The Ben nyuma yo kugarukwaho mu rubanza rwa Fatakumavuta yahise amugenera ubutumwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.