Umu-Republican Donald Trump wahataniraga kuyobora Leta Zunze za America Ubumwe, arakoza imitwe y’intoki ku ntsinzi, ndetse na we ubwe akaba yatangaje ko yamaze gutsinda aya matora yari ahatanyemo na Kamala Harris, Visi Perezida w’iki Gihugu.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, Trump yari amaze kugira amajwi 267 mu gihe uwatsinze amatora aba agomba kugira 270, hagendewe ku mubare w’Intebe z’abahagarariye abatora, mu gihe Kamala Harris yari afite amajwi 224.
Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika babarirwa muri miliyoni 120 baramukiye mu gikorwa cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu, dore ko abandi babarirwa muri miliyoni 80 bari batoye mbere.
Nyuma y’amatora y’abaturage, hakurikiraho intebe z’abahagarariye abatora muri buri Leta, ziba ari 538 ari na yo majwi ari kubarurwa, aho kugeza ubu Donald Trump afite amajwi 267, aho abura atatu gusa ngo yegukane intsinzi.
Trump ukoza imitwe y’intoki ku kugaruka muri White House, yahise atangaza ko yatsinze aya matora, aho yavuze ko yari abikwiye kubera ibyo yanyuzemo byabanje kumunaniza ndetse no gusimbuka impfu z’abashaka kumwivugana.
Yagize ati “Abantu benshi barambwiye ngo Imana yarokoye ubuzima bwanjye kubera impamvu. None rero iyo mpamvu ikaba ari ugutabara Igihugu cyacu no kongera kugaruka America ku buhangange.”
Abakuru b’Ibihigu by’ibihangange, batangiye kwifuriza ishya n’ihirwe, Perezida Donald Trump, nka Emmanuel Macron w’u Bufaransa wahise atanga ubutumwa bwe.
Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Perezida Emmanuel Macron yagize ati “Nshimiye Perezida Donald Trump. Niteguye gukorana na we nkuko twabigenje mu gihe cy’imyaka ine.”
Perezida Macron yavuze ko akurikije imyemerere ya Trump ndetse n’iye, hazabaho ubwubahane mu ntego zabo, bagamije amahoro n’iterambere.
RADIOTV10