Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yateguje Abacamanza bigize indakoreka, babaswe n’ingeso zidakwiye, ko bazahanwa mu buryo bwihanukiriye.
Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024 ubwo yaganiraga n’Abanyamategeko bari mu mahugurwa y’icyumweru azageza tariki 13 Ugushyingo ari kubera mu Kigo cy’Imari cya Kinshasa.
Yagize ati “Igihugu kirabacunga, kandi kireba imyitwarire idahwitse, guteshuka ku nshingano zanyu ndetse n’andi makosa yose adakwiye, bizatuma muhanwa byihanukiriye.”
Yavuze ko iyo myitwarire idahwitse, ituma urwego rw’ubutabera n’urw’Ubucamanza muri iki Gihugu, zikomeza kugira isura mbi yaba mu Gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Perezida Tshisekedi kandi yavuze ko kuba yitabiriye aya mahugurwa, atari igikorwa gikwiye gufatwa nk’ikintu cyoroshye gisanzwe mu mitegekere, ahubwo ko ari ikimenyetso ko yiyemeje gutuma urwego rw’Ubutabera rugira isura nziza rwamaze gutakaza mu Gihugu cye.
Tshisekedi yavuze ko ubutabera bugomba gukorera mu mucyo kandi, ibyo bukora bikaba ari ibintu bishyirwa mu nyandiko, kuko ababukoramo ari bo baba baba bagomba guhesha isura nziza Igihugu.
Ati “Nkanjye ku giti cyanjye ndabubaha, rero ntimukwiye gutenguha umuryango mugari, mukwiye kongera guhesha ishema uyu mwuga mwiza, mugatanga urugero rwiza ku bana bacu kugira ngo bazavemo Abacamanza babereye Igihugu banabahesha ishema.”
Aya mahugurwa yatangiwemo ubutumwa na Perezida wa DRC, agamije gusasa inzobe hagati y’abakora mu rwego rw’Ubucamanza n’ubutabera, kugira ngo bikebuke, banikosore ku bitagenda byakomeje kuvugwa mu butabera bwa Congo Kinshasa.
RADIOTV10