Tuesday, October 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Tshisekedi yavuze ikigiye gukorerwa Abacamanza babaswe n’imyitwarire idahwitse

radiotv10by radiotv10
07/11/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRCongo: Tshisekedi yavuze ikigiye gukorerwa Abacamanza babaswe n’imyitwarire idahwitse
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yateguje Abacamanza bigize indakoreka, babaswe n’ingeso zidakwiye, ko bazahanwa mu buryo bwihanukiriye.

Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024 ubwo yaganiraga n’Abanyamategeko bari mu mahugurwa y’icyumweru azageza tariki 13 Ugushyingo ari kubera mu Kigo cy’Imari cya Kinshasa.

Yagize ati “Igihugu kirabacunga, kandi kireba imyitwarire idahwitse, guteshuka ku nshingano zanyu ndetse n’andi makosa yose adakwiye, bizatuma muhanwa byihanukiriye.”

Yavuze ko iyo myitwarire idahwitse, ituma urwego rw’ubutabera n’urw’Ubucamanza muri iki Gihugu, zikomeza kugira isura mbi yaba mu Gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Tshisekedi kandi yavuze ko kuba yitabiriye aya mahugurwa, atari igikorwa gikwiye gufatwa nk’ikintu cyoroshye gisanzwe mu mitegekere, ahubwo ko ari ikimenyetso ko yiyemeje gutuma urwego rw’Ubutabera rugira isura nziza rwamaze gutakaza mu Gihugu cye.

Tshisekedi yavuze ko ubutabera bugomba gukorera mu mucyo kandi, ibyo bukora bikaba ari ibintu bishyirwa mu nyandiko, kuko ababukoramo ari bo baba baba bagomba guhesha isura nziza Igihugu.

Ati “Nkanjye ku giti cyanjye ndabubaha, rero ntimukwiye gutenguha umuryango mugari, mukwiye kongera guhesha ishema uyu mwuga mwiza, mugatanga urugero rwiza ku bana bacu kugira ngo bazavemo Abacamanza babereye Igihugu banabahesha ishema.”

Aya mahugurwa yatangiwemo ubutumwa na Perezida wa DRC, agamije gusasa inzobe hagati y’abakora mu rwego rw’Ubucamanza n’ubutabera, kugira ngo bikebuke, banikosore ku bitagenda byakomeje kuvugwa mu butabera bwa Congo Kinshasa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Hatangajwe umwanzuro wafatiwe APR ku makosa yatumye ihagarika umwe mu bayobozi bayo

Next Post

Sadate yahaye isezerano Aba-Rayon ry’ibyo bamaze imyaka myinshi banyotewe

Related Posts

Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

by radiotv10
13/10/2025
0

Nyuma y’iminsi ibiri inyeshyamba z’umutwe wa Wazalendo urwana ku ruhande rwa Leta ya DRC zigenzura ibice bine byo muri Teritwari...

Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

by radiotv10
13/10/2025
0

Israel yashyikirijwe imfungwa 20 bari barafashwe bugwate n’umutwe wa Hamas mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’agahenge agamije kurangiza...

Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR

Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR

by radiotv10
13/10/2025
0

Guverinoma y’u Bubiligi n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zagaragaje ko zishimiye itangazo ry’igisirikare cya DRC (FARDC) rihamagarira abarwanyi b’umutwe...

Abadipolomate batatu bitabiriye ibiganiro byatanze umusaruro hagati ya Israel na Hamas bapfiriye mu Misiri

Abadipolomate batatu bitabiriye ibiganiro byatanze umusaruro hagati ya Israel na Hamas bapfiriye mu Misiri

by radiotv10
13/10/2025
0

Abakozi batatu b’Urwego rukuru rw’Ubuyobozi rwa Qatar, bari bitabiriye ibiganiro bihuza Israel na Hamas mu Misiri, bapfiriye mu mpanuka y’imodoka...

Intambara irarangiye- Trump yatangaje ku mugaragaro ibya Israel na Hamas

Intambara irarangiye- Trump yatangaje ku mugaragaro ibya Israel na Hamas

by radiotv10
13/10/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yatangaje ko intambara imaze imyaka ibiri ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas...

IZIHERUKA

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo
FOOTBALL

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

by radiotv10
13/10/2025
0

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

13/10/2025
AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

13/10/2025
Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

13/10/2025
Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

13/10/2025
Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

13/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Sadate yahaye isezerano Aba-Rayon ry’ibyo bamaze imyaka myinshi banyotewe

Sadate yahaye isezerano Aba-Rayon ry’ibyo bamaze imyaka myinshi banyotewe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.