Baltasar Ebang Engonga wagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko hagaragaye amashusho yafatwaga ubwo yakoranaga imibonano mpuzabitsina n’abagore 400 barimo abakomeye mu Gihugu cya Equatorial Guinea, yamaze kwirukanwa ku mwanya yari afite mu nzego nkuru.
Baltasar yavuzweho cyane ku Migabane yose y’Isi, kubera iyi nkuru idasanzwe imuvugwaho y’aya mashusho yafatwaga ubwo yabaga ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagore b’abayobozi bakomeye, barimo mushiki wa Perezida w’iki Gigugu cya Equatorial Guinea ndetse n’uw’Umuyobozi Mukuru wa Polisi na bamwe mu bagore b’Abaminisitiri.
Uyu mugabo usanzwe afite umugore n’abana batandatu, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza mu by’imari (National Financial Investigation Agency), ndetse amashusho amwe yafatwaga ubwo yasambaniraga n’abo bagore mu biro bye.
Hagaragaye amashusho uyu mugabo Baltasar Ebang Engonga afungiye muri Gereza ya Malabo, aho akurikiranyweho ibyaha birimo imicungire mibi y’imari y’Igihugu, dore ko ubwo hakorwaga iperereza kuri we, ari na bwo hatahuwe ariya mashusho yatumye agarukwaho cyane.
Perezida wa, Equatorial Guinea Teodoro Obiang Nguema yamaze kwirukana uyu Baltasar ku nshingano ze zo kuba Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe Iperereza mu by’imari.
Bamwe mu bagore baryamanye n’uyu mugabo kandi bavuze ko ifatwa ry’ariya mashusho bari baryumvikanyeho, ariko ko yari yamusezeranyije ko azahita ayasiba.
Umushinjacyaha Mukuru muri Equatorial Guinea yatangaje ko mu gihe ibizamini byo kwa muganga bizagaragaza ko afite indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina, azakurikiranwa n’Ubushinjacyaha, aho azaba ashinjwa gushaka kubangamira ubuzima rusange.
RADIOTV10