Nyuma y’izamuka ry’igiciro cy’ifarini, ibicuruzwa bituganywamo nk’imigati, na byo byahise bitumbagira, kuko nk’umugati wigonderwaga na benshi wiyongereyeho amafaranga 1 000 y’Amarundi.
Ibi bibaye nyuma yuko inganda zikora imigati na zo zizamuye ibiciro ku kiranguzo, kuko nk’umugati waguraga 4 300 BFI (arengaho gati 1 000 Frw) ubu kuwurangura byonyine, ni 5 000 BFI.
Abafite inganda zitunganya imigati baravuga ko izamuka ry’ibiciro by’umugati ryaturutse ku kibazo cy’izamuka ry’igiciro cy’isukari kinamaze hafi umwaka mu gihugu cy’u Burundi, hakiyongeraho izamuka ry’igiciro cy’ibikomoka ku ngano birimo n’ifarini.
Abaturage bo mu mujyi wa Bujumbura, babwiye ikinyamakuru SOS Médias Burundi ko ibi bintu bidashobora kwihanganirwa, basaba Leta kugira icyo ikora igiciro kigasubira uko cyari mbere y’amezi atandatu ashize.
Baravuga ko mu gihe cy’amezi atandatu ashize, igiciro cy’umugati kimaze kwikuba inshuro zirenze ebyiri.
Aba baturage babwiye SOS Media Burundi ko mu gihe Leta y’Uburundi ntacyo yaba ikoze, nta minsi ishira batigabije imihanda mu myigaragambyo yamagana iri zamuka ry’igiciro cy’umukati.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10