Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Ndagijimana Frodouard wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo wari umaze iminsi avugwaho guhangana n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, aho akurikiranyweho ibyaha birimo koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yemeje ko Ndagijimana Frodouard yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024.
Dr Murangira avuga ko Ndagijimana Frodouard yafatanywe n’uwitwa Mporanyimana Eugene ukekwaho kuba icyitso cye, aho “bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga indonke kugira ngo uwakorewe icyaha yivuguruze mu mvugo yatanze mu butabera, koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera, no gucura umugambi wo gukora icyaha.”
Umuvugizi wa RIB yakomeje agira ati “Bafungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro na Kimihurura mu gihe iperereza rigikomeje ngo bakorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’Itegeko.”
Dr Murangira akomeza avuga ko iperereza ry’Ibanze ryagaragaje ko “Ndagijimana Frodouard yitabaje Mporanyimana Eugene bivugwa ko yari inshuti ye kugira ngo bashake uko babona ikimenyetso cyayobya Urukiko ku cyaha Frodouard yaregwaga cyo gusambanya umwana [Umuhungu] w’imyaka 15. Ni bwo rero bacuze umugambi wo gushaka uwo mwana wasambanyijwe na Ndagijimana Frodouard bamuha amafaranga ibihumbi 50 ngo akore inyandiko yivuguruza ivuga ko atasambanyijwe kugira ngo Ndagijimana azayikoreshe mu Rukiko.”
Umuvugizi wa RIB avuga ko uyu Mporanyimana Eugene ari we wakoresheje iyo nyandiko uwo mwana, agafatirwa mu cyuho, ari na bwo yahise afatwa ndetse na Ndagijimana Frodouard.
Aba bombi batawe muri yombi nyuma y’iminsi humvikana guhangana hagati ya Ndagijimana Frodouard n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith byavugwaga ko atifuza ko asubizwa mu kazi nyuma yuko yari yarahagaritswe ariko Komisiyo y’Umurimo b’Abakozi yari yiyambaje igategeka Meya ko asubizwa mu nshingano, undi akayibera ibamba.
Umuvugizi wa RIB, avuga ko ifatwa ryabo ridafitanye isano n’uku guhangana. Ati “Ntaho bihuriye na gato. Kugira ngo byumvikane neza, uyu Ndagijimana Frodouard yari asanzwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, mu kwezi k’Ugushyingo umwaka wa 2023, Ndagijimana Frodouard yafashwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana amushukishije kuzamuhindurira amazina. Ikirego cyarakomeje, Urukiko ruza kurekura by’agateganyo uyu Frodouard, yagombaga kuzaburana mu mizi tariki ya 18 Ukuboza uyu mwaka wa 2024, nk’umuntu rero wari uzi icyaha akurikiranyweho, icyaha cyo gusambanya umwana, icyaha kiremereye; yagerageje gushaka uko yayobya Urukiko ariko ikigaragara ni uko uwo mugambi utamuhiriye, kuko ari ibikorwa bigize ibyaha kandi akaba yabifatiwemo.”
Ndagijimana Frodouard yari aherutse gusubizwa mu kazi, ariko ahindurirwa inshingano, aho yari yagizwe Umujyanama wa Njyanama y’Akarere ka Rulindo ikuriwe n’Umuyobozi wako, Mukanyirigira Judith bari bamaze igihe bahanganye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo kandi yari aherutse kwandikira uyu Ndagijimana Frodouard amusaba ibisobanuro ku makosa y’imyitwarire idakwiye yamuranze ubwo yari akiri Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo.
RADIOTV10