Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yitegura umukino wa nyuma mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, yasuwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Bazivamo Christophe wababwiye ko yizeye ko iri bubone intsinzi.
Ni imyitozo yabereye kuri sitade ya Godswill Akpabio ari na ho habera uyu mukino wa nyuma wo mu itsinda uhuza u Rwanda rwa gatatu na Nigeria ya mbere.
Ambasaderi Bazivamo Christophe, iyi kipe, yabagejejeho ubutumwa bwo kubatera imbaraga ndetse akaba yanavuze ko yizeye ko intsinzi iboneka nta kabuza.
Amakuru ava muri Nigeria, aremeza ko abakinnyi b’Amavubi bameze neza ndetse biteguye gutanga imbaraga zose zabo, kugira ngo batsinde uyu mukini.
Ni mu gihe nyuma ikipe ya Nigeria bagiye guhura yo yamaze kubona itike yo kuzerekeza mu gikombe cya Afurika, ndetse nyuma y’umukino iheruka, ikaba yarahise irekure bamwe mu bakinnyi bayo ngenderwaho nka Aina Ukinira Nottingham Forest yo mu Bwongereza, Ademola Lookman ufatwa nk’umukinnyi wa mbere muri Afurika akaba akinirira Atalanta yo mu Butaliyani ndetse n’abandi barimo umunyezamu wayo ubanzamo Stanley Nwabali we wagize ibyago agapfusha umubyeyi we.
Imibare y’Amavubi yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika isa nk’iyayoyotse nyuma yo gutsindwa na Libya igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Sitade Amahoro ku wa Kane w’icyumweru gishize.
Amahirwe asigaye ni uko Amavubi yatsindaa Nigeria mu gihe Libya na yo yatsinda Benin, u Rwanda rwahita rubona itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10