Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Hatawe muri yombi abarimo abakora mu rwego rw’Ubutabera hatangazwa n’icyo bakurikiranyweho

radiotv10by radiotv10
21/11/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
BREAKING: Hatawe muri yombi abarimo abakora mu rwego rw’Ubutabera hatangazwa n’icyo bakurikiranyweho
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi abantu batandatu barimo babiri bakora mu rwego rw’Ubutabera n’abafatanyacyaha babo, barukirikiranyweho kwaka abantu amafaranga ngo babafungurize abantu babo.

Amakuru y’ifungwa ry’aba bantu, yatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024 mu butumwa rwatanze ku mbuga nkoranyambaga.

Uru rwego rwagize ruti “RIB yafunze Mwiseneza Jerome, Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda, Mabondo Semahoro Victor, Umuhesha w’Inkiko ndetse n’abandi bafatanyacyaha babo bane (4).”

RIB ivuga ko aba batawe muri yombi “bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka abantu amafaranga ngo babafungurize abantu babo cyangwa ngo babunganire mu Nkiko ku byaha bakurikiranyweho.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko aba bantu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Gatunda na Nyagatare mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Uru rwego rwaboneyeho gushimira “baturage bakomeje kwanga kwishora mu bikorwa bya ruswa ahubwo bagatanga amakuru ku bayibasaba kugira ngo bakurikiranwe bahanwe.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − six =

Previous Post

Inkuru y’akababaro ku ntiti mu by’ubukungu wari umwe mu nzobere mu Rwanda

Next Post

Amakuru agezweho: Benjamin Netanyahu yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi

Related Posts

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

by radiotv10
11/12/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo u Burundi bwari bukomeje kongera umubare w’Ingabo muri DRC, ndetse zimwe zijya gushinga ibirindiro...

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

by radiotv10
11/12/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abakomeje kwikoreza u Rwanda ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakwiye kwibuka ko atari...

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

by radiotv10
11/12/2025
0

Umukozi ushinzwe imyirwarire y’abanyeshuri mu ishuri rya Saint Trinité de Ruhango riherereye mu Karere ka Ruhango, yatawe muri yombi n’Urwego...

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

by radiotv10
11/12/2025
0

The President of the Republic, Paul Kagame, said that the fighting that has been taking place in parts of South...

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

by radiotv10
11/12/2025
0

Abantu 15 barimo abaganga, n’abanyamuryango b’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), bakuriranyweho kunyereza amafaranga y’iki Kigo, aho batahuwe ubwo...

IZIHERUKA

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi
MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

by radiotv10
11/12/2025
0

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

11/12/2025
Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho: Benjamin Netanyahu yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi

Amakuru agezweho: Benjamin Netanyahu yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.