Umuyobozi Mukuru wa Gahunda zihuriwe z’Umuryango w’Abibumbye zo kurwanya SIDA, Winnie Byanyima usanzwe ari umugore wa Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yahakaniye umugabo we icyaha ashinjwa cyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, avuga ko mu myaka 20 ishize, adaheruka no kuyikoraho.
Dr Kizza Besigye wahoze ari umwe mu Ngabo za Uganda afite ipeti rya Colonel, amaze iminsi afungiye muri Gereza ya Gisirikare i Kampala, nyuma yuko bivuzwe ko yashimutiwe muri Kenya.
Muri iki cyumweru yagejejwe imbere y’Urukiko rwa Gisirikare i Kampala, ariko yanga kuburana kuko yari yahawe Abanyamategeko yari yagenewe na Leta.
Umugore we, Winnie Byanyima wabanje kuvuga ko akeneye ibisobanuro by’aho umugabo we aherereye, ubu arahakana kimwe mu byaha biregwa umugabo we.
Yagize ati “Kuva cyera yagiye ashinjwa ibyaha by’ibihimbano, ariko bikaza kugaragara ko ari umwere. N’ubundi Besigye azaba umwere mu rukiko rwa gisivile.”
Mu butumwa yanyujije kuri X, Byanyima yagize ati “Ndahamya ko Dr Kizza Besigye kuva mu myaka 20 ishize, atigeze atunga imbunda. Nk’umusivile Dr Besigye agomba kuburanishwa n’Urukiko rwa gisivile aho kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare.”
Besigye na we wagejewe imbere y’Urukiko rwa Gisirikare ku wa Gatatu w’iki cyumweru, avuga ko akwiye kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisivile, mu gihe Umucamanza Mukuru w’urukiko rwa Gisirikare, Brigadier Freeman Mugabe yavuze ko ibyaha byo gutunga imbunda biburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare.
Besigye wafatiwe hamwe n’inshuti ye Lutale, bafatiwe i Nairobi muri Kenya mu cyumweru gishize tariki 16 Ugushyingo, ubwo bari bitabiriye imurika ry’igitabo cy’umwanditsi Martha Karua.
Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yagiye afungwa inshuro nyinshi zinyuranye, aho we yakunze kuvuga ko byose bikorwa na Museveni wahoze ari inkoramutima ye, bakaba basigaye bahanganye, bagiye banahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
RADIOTV10