Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umugore w’umunyapolitiki Kizza Besigye yavuze kuri kimwe mu byaha biregwa umugabo we

radiotv10by radiotv10
22/11/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umugore w’umunyapolitiki Kizza Besigye yavuze kuri kimwe mu byaha biregwa umugabo we
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Mukuru wa Gahunda zihuriwe z’Umuryango w’Abibumbye zo kurwanya SIDA, Winnie Byanyima usanzwe ari umugore wa Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yahakaniye umugabo we icyaha ashinjwa cyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, avuga ko mu myaka 20 ishize, adaheruka no kuyikoraho.

Dr Kizza Besigye wahoze ari umwe mu Ngabo za Uganda afite ipeti rya Colonel, amaze iminsi afungiye muri Gereza ya Gisirikare i Kampala, nyuma yuko bivuzwe ko yashimutiwe muri Kenya.

Muri iki cyumweru yagejejwe imbere y’Urukiko rwa Gisirikare i Kampala, ariko yanga kuburana kuko yari yahawe Abanyamategeko yari yagenewe na Leta.

Umugore we, Winnie Byanyima wabanje kuvuga ko akeneye ibisobanuro by’aho umugabo we aherereye, ubu arahakana kimwe mu byaha biregwa umugabo we.

Yagize ati “Kuva cyera yagiye ashinjwa ibyaha by’ibihimbano, ariko bikaza kugaragara ko ari umwere. N’ubundi Besigye azaba umwere mu rukiko rwa gisivile.”

Mu butumwa yanyujije kuri X, Byanyima yagize ati “Ndahamya ko Dr Kizza Besigye kuva mu myaka 20 ishize, atigeze atunga imbunda. Nk’umusivile Dr Besigye agomba kuburanishwa n’Urukiko rwa gisivile aho kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare.”

Besigye na we wagejewe imbere y’Urukiko rwa Gisirikare ku wa Gatatu w’iki cyumweru, avuga ko akwiye kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisivile, mu gihe Umucamanza Mukuru w’urukiko rwa Gisirikare, Brigadier Freeman Mugabe yavuze ko ibyaha byo gutunga imbunda biburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare.

Besigye wafatiwe hamwe n’inshuti ye Lutale, bafatiwe i Nairobi muri Kenya mu cyumweru gishize tariki 16 Ugushyingo, ubwo bari bitabiriye imurika ry’igitabo cy’umwanditsi Martha Karua.

Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yagiye afungwa inshuro nyinshi zinyuranye, aho we yakunze kuvuga ko byose bikorwa na Museveni wahoze ari inkoramutima ye, bakaba basigaye bahanganye, bagiye banahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Dr Besigye ku wa Gatatu ubwo yajyanwa mu Rukiko

Umugore we Byanyima avuga ko umugabo we adaheruka gutunga imbunda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − nine =

Previous Post

Agezweho ku mugabo ukekwaho kwica umugore we agatoroka akaza gufatirwa ku nshoreke ye

Next Post

AMAFOTO: Ihere ijisho abakinnyi b’ibigango b’Ikipe y’Igihugu biteguye guhesha ishema u Rwanda

Related Posts

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Ihere ijisho abakinnyi b’ibigango b’Ikipe y’Igihugu biteguye guhesha ishema u Rwanda

AMAFOTO: Ihere ijisho abakinnyi b'ibigango b’Ikipe y’Igihugu biteguye guhesha ishema u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.