Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma, baravuga ko ubuyobozi bwahengereye babonye akazi bahawe n’umushoramari, bukabahatira gutanga imisanzu ya gahunda ya ‘Ejo Heza’ nyamara bahembwa intica ntikize, mu gihe ubuyobozi buvuga ko nta gahato gakwiye kuba muri iyi gahunda.
Aba bo mu Kagari ka Ruhinga mu Murenge wa Zaza, bahawe akazi n’umushoramari, arimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari abyuriraho abategeka ko mu mafaranga bahembwa bajya bahita batangamo imisanzu ya ‘Ejo Heza’.
Ni mu gihe bavuga ko bahembwa amafaranga 800 Frw mu minsi itatu, ku buryo no kubona uko bahaha bitaba byoroshye, noneho hakaba hiyongereyeho n’imisanzu ya Ejo Heza.
Mukamusoni Jacqueline ati “Yaje atwaka amafaranga ya Ejo Heza aduhitishamo ngo dutange igihumbi cya buri kwezi turavuga tuti ‘twebwe ntabwo twayabona’.”
Nyiransengiyumva Dative na we yagize ati “Nk’ubu baduhembye ibihimbi bibiri na magana ane. Muri ibyo 2400 ubu dutashye nta n’ifaranga na rimwe kubera ko twayishyuye. None badushyizeho ikandamizwa ngo nidutange Ejo Heza, ubu se ejo tuzatahana iki? Nk’ubu tugiye no myeenda turi bwikopeshe.”
Renzaho Jean Baptiste ati “Duca kabyizi,ntabwo tuyibona buri munsi. Niba twabonye aho dukora ejo dushobora kutahabona, bivuze ko ya mafaranga bashaka ko dutanga ntabwo tuzahora tuyabona kubera ko akazi ari gacye kandi n’ayo mafaranga dukorera ntabwo aduhagije mu ngo zacu.”
Umunyamakuru yagerageje kuvugisha uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhinga, Niyonkuru Shadrack ariko akimara kumva kuri telefone ko ahamagawe n’Umunyamakuru, ahita amubwira ko yavugana n’Ubuyobozi bw’Umurenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, Ngenda Mathias yavuze ko nta gahato kaba muri gahunda ya Ejo Heza ku baturage ahubwo ko bayishishikarizwa, ubundi bakifatira icyemezo.
Ati “Ntabwo EjoHeza ari agahato na rimwe. Muri gahunda ya Leta Ejo Heza dushinzwe gukangurira. Wigisha umuturage icyiza cya Ejo Heza mu kwizigamira. Ni ukwizigamira mu za bukuru umuturage yamara kumva igitekerezo agatangira akizigamira.”
Uyu muyobozi avuga ko azajya muri aka gace gukurikirana uko iki kibazo giteye, kugira ngo kibonerwe umuti, bityo aba baturage ntibakomeze kubangamirwa.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10