Umugabo wagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga akubitira umugore mu ruhame, byaje kumumenyekana ko yahoze ari Umukozi w’Imana mu Karere ka Kayonza, akaba yaramaze gutabwa muri yombi.
Ni nyuma yuko mu cyumweru twaraye dusoje ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umugabo ari gukubitira umugore mu isoko ry’imbuto riherereye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.
Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, ndetse biza gusakara ku mbuga nkoranyambaga, aho uwitwa Clement Musinga yari yashyize aya mashusho kuri X [Twitter] asaba ko uwakoze ibi akwiye kubihanirwa.
Mu butumwa buherekeje aya mashusho, Clement Musinga yari yagize ati “hari ibintu rwose muri iki kinyejana bidakwiye, by’umwihariko mu Gihugu cyacu. Ubundi mu busanzwe umutegarugori ni umubyeyi ugomba kubahwa, ibi bintu ntabwo bikwiye ku mutegarugori w’Umunyarwandakazi.”
Mu gusubiza ubu butumwa, Polisi y’u Rwanda yari yagize iti “Uwagaragaye mu mashusho akubita uyu mudamu yarafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukarange muri Kayonza mu gihe dosiye irimo gukorwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.”
Uyu mubyeyi wakubitwara, ni Kazayire Joselyne w’imyaka 48 y’amavuko, aho yakubiswe n’uwitwa Tumusifu John, ubwo yari ari kumwishyuza amafaranga ibihumbi 40 Frw, undi aho kumwishyura aramwadukira aramukubira.
Aba bombi basanzwe baziranye dore ko uwakubiswe, yari asanzwe asengana n’uwamuhohoteye, kuko yari Pasiteri we, banahurira mu byumba by’amasengesho.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yatangaje ko uyu Tumusifu asanzwe akora muri Kompanyi ya Trinity y’imodoka zitwara abagenzi muri Uganda.
SP Hamdun Twizeyimana uvuga ko nyuma yuko aya makuru amenyekanye nyuma y’amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, Tumusifu yatawe muri yombi, mu gihe Joselyne na we yoherejwe ku Bitaro bya Gahini kugira ngo yitabweho n’abaganga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho kugira inama, abantu bafite ibyo batumvikanyeho, kwirinda gukora ibikorwa nk’ibi bigize ibyaha.
Ati “Ntabwo gukubita no gukomeretsa ari cyo gisubizo, ahubwo bakwiye kugana inzego zibifite mu nshingano zikabakiranura. Tuributsa buri Muturarwanda kutarebera urugomo rukorwa ahubwo bakwiye kubagira inama cyangwa bakabakiranura aho gushungera kandi bagatanga amakuru yihuse.”
RADIOTV10