Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabye Urukiko rwa Gisirikare guhamya ibyaha Sgt Minani Gervais birimo icy’ubwicanyi buturutse ku bushake, rukamuhanisha ibihano binyuranye birimo igifungo cya burundu.
Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ukuboza 2024, mu Mudugudu wa Mudugudu wa Rubyiruko mu Kagari ka Rusharara mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamashe, imbere y’imbaga y’abaturage, ahabereye iki cyaha.
Ubushinjacyaha bwasomeye uregwa ibya akurikiranyweho bishingiye ku bwicanyi yakoreye abaturage batanu tariki 13 Ugushyingo 2024, ari byo icy’ubwicanyi buturutse ku bushake, kwica bidategetswe n’umukuru n’icyaha cyo guhisha no kuzimiza intwaro ku bushake.
Uruhande rw’uregwa rwabanje kugaragariza Urukiko impungenge zishingiye ku burwayi bw’uregwa, ariko Ubushinjacyaha burabihakana, buvuga ko abaganga bagaragaje ko ari muzima ntakibazo afite, ahubwo ko ari uburyo bwo gushaka gutinza urubanza.
Urukiko rwasesenguye inzitizi zabanje gutangwa, rwanzuye ko zidafite ishingiro, rwemeza ko urubanza rukomeza, ari na bwo Umunyamategeko wunganira uregwa yahitaga atanga indi nzitizi avuga ko atabonye umwanya wo kwicarana n’umukiliya we ngo basesengure ibimenyetso biri muri dosiye, asaba ko urubanza rusubikwa, ariko na byo Urukiko rubitera utwatsi.
Ubushinjacyaha bwagaragaje bimwe mu bimenyetso bushingiraho burega uyu Sgt Minani Gervais, bwasabye Urukiko kumuhamya ibyaha byose bumushinja.
Bwasabye kandi ko uregwa ahanishwa igifungo cya burundu ku cyaha cyo kwica, igifungo cy’imyaka itanu ku cyaha cyo kwiba no kwangiza ibikoresho bya gisirikare, n’igifungo cy’umwaka umwe ku cyaha cyo gukoresha imbunda mu buryo butemewe.
Urukiko rwahise rupfundikira urubanza, rutegeka ko ruzasoma icyemezo cyarwo mu cyumweru gitaha, tariki 09 Ukuboza 2024, saa munani z’amanywa.
RADIOTV10