Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko kuba RDF ifite ingabo nyinshi ziri mu butumwa bw’amahoro mu Bihugu binyuranye, bitazana icyuho ku mutekano ukwiye Abaturarwanda, bukabizeza ko barinzwe bihagije, ahubwo ko kugira abasirikare bajya mu butumwa bituma bakaza ubumenyi, imyitozo no gukora kinyamwuga.
Ingabo z’u Rwanda zujuje imyaka 20 zitangiye gutanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro mu Bihugu bitandukanye ku Isi, aho rwatangiriye mu Gihugu cya Sudani muri 2004.
U Rwanda kandi rwaje kohereza ingabo mu butumwa mu Bihugu nka Sudani y’Epfo, muri 2011 ndetse no muri Repubulika ya Centrafrique mu mwaka wa 2014.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga avuga ko aho Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa hose, zitwara neza ndetse ko bihamywa n’abaturage bo muri ibyo Bihugu, baba batanifuza ko zataha.
U Rwanda kandi ruza mu Bihugu bya mbere ku Isi, bifite Ingabo nyinshi ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.
Brig Gen Ronald Rwivanga, avuga ko kuba u Rwanda rufite ingabo nyinshi ziri mu butumwa, bidashobora kuzana icyuho ku mutekano wo kurinda u Rwanda n’abarutuye, kuko byombi zibasha kubyuzuza neza.
Iyi myaka 20 kandi isanze u Rwanda rufite ibibazo by’abashaka kuruhungabanyiriza umutekano, nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakunze kwerura kenshi ibinyujije mu bayobozi bayo ko bafite umugambi wo gushoza intambara ku Rwanda.
Brig Gen Ronald Rwivanga yaboneyeho guhumuriza Abaturarwanda, ko kuba u Rwanda rufite ingabo nyinshi ziri mu butumwa, bidashobora gutuma aba bafite iyi migambi mibisha bayigeraho.
Ati “Ndagira ngo mbwire Abanyarwanda ko umutekano wuzuye, turinda imipaka yacu, kandi biranagaragara, kuko ibitero byose bigeragejwe kuza, ntabwo bijya bigera ku ntego. Ingabo zacu ziri tayali zirakora akazi nk’uko bikwiye, turabizeza ko ahubwo tuzarushaho kugakora neza ahubwo kugira ngo dutange umutekano wuzuye.”
Akomeza avuga ko Ingabo z’u Rwanda zifite ubushobozi buhagije bwo kuba zabasha kurindira umutekano Abanyarwanda ndetse no kujya gutanga umusanzu ahandi.
Ati “Dufite ubushobozi, dufite imyitozo byo kurinda umupaka wacu tukanafasha n’abandi kugira ngo bagere ku byo twagezeho.”
Brig Gen Ronald Rwivanga avuga ko uko Ingabo z’u Rwanda zatangiye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kuva zatangira kujya gutanga umusanzu imyaka 20 ikaba ishize, zifite ubushobozi buzemerera kuba ntacyabasha kunyeganyeza umutekano w’u Rwanda, cyangwa kurogoya ubutumwa zaba zirimo.
RADIOTV10