Umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangaje ko mu mezi abiri gusa wivuganye abasirikare b’u Burundi 35, barimo 20 bapfiriye umunsi umwe.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yashyizwe hanze tariki 29 z’ukwezi gushize k’Ugushyingo 2024, igaragaza ko ibikorwa by’igisirikare cy’u Burundi muri ri Kivuga y’Epfo, bikomeje guteza igihombo iki gisirikare.
Ni ibikorwa byatangijwe n’igisirikare cy’u Burundi, byo guhashya uyu mutwe wa RED Tabara urwanya iki Gihugu ariko ufite ibirindiro mu mashyamba yo muri DRC.
Hagati ya tariki 25 Nzeri na 26 Ukwakira, abasirikare b’u Burundi 35 bari bamaze kuburira ubuzima muri iyi mirwano ibahanganishije n’umutwe wa RED Tabara, mu gihe abayikomerekeyemo bagera kuri 15 barimo umuyobozi wungirije w’ingabo ziri muri ibi bikorwa muri Congo.
Umutwe wa RED Tabara, wemeje ko wivuganye abasirikare b’u burundi 20 mu mirwano yabaye tariki 25 Nzeri 2024. Indi mirwano yabaye tariki 26 Ukwakira, yasize abandi basirikare 15 bahaburiye ubuzima, abandi 15 barakomereka.
Ibi bikorwa bya FDNB muri Kivu y’Epfo, biri gukorwa mu bufatanye busanzwe hagati y’Igisirikare n’icya Congo, nk’uko bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono n’ibi Bihugu byombi (u Burundi na DRC) tariki 28 Kanama 2023.
Hari abavuga ko kuba ingabo za MONUSCO zava muri aka gace ka Kivu y’Epfo, byatumye imirwano mu bice bimwe byaho nko mu misozi miremire ya Uvira na Minembwe, ikaza umurego.
Nanone kandi muri ibi bice byo muri Kivu y’Epfo, imitwe yitwaje intwaro, yakajije ibikorwa bihungabanya umutekano, aho imwe muri yo inarwana hagati yayo.
RADIOTV10