Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko byifashe muri Syria nyuma y’ihirikwa rya Perezida akanahunga n’icyihutiwe gukorwa

radiotv10by radiotv10
09/12/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Uko byifashe muri Syria nyuma y’ihirikwa rya Perezida akanahunga n’icyihutiwe gukorwa
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Bashar al-Assad wari Perezia wa Syria ahiritswe ku butegetsi, ndetse agahungira mu Burusiya, ubu akaba yamaze guhabwa ubuhungiro, hahise hazamuka ikikango ko ububiko bw’intwaro z’ubumara bwagwa mu maboko y’abanzi bakaba bazikoresha mu koreka imbaga.

Ihirikwa rya Bashar al-Assad ryaje nyuma yuko umurwa Mukuru wa Syria, Damascus ufashwe, ndetse ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya-Kremlin bikaba byemeje ko byamaze kumuha ubuhungiro muri iki Gihugu, mu rwego rw’ubutabazi.

Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov yavuze ko Perezida Vladimir Putin ubwe ari we wafashe icyemezo cyo guha ubuhungiro Assad n’umuryango we i Moscow.

Yagize ati “Perezida Assad wa Syria yageze i Moscow. U Burusiya bwamuhaye we n’umuryango we ubuhungiro mu rwego rw’ubutabazi.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya kandi yatangaje ko Assad yabashije kuva mu biro bye, ndetse akanava mu Gihugu nyuma yuko habayeho ibiganiro n’abandi babifashijwemo “n’abarwanyi bazamuye imvururu” bakemera ko bahabwa ubutegetsi mu mahoro.

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Sa’ar; yatangaje ko hahise hihutirwa gushakisha ahantu hakekwa ko hari ububiko bw’intwaro z’ubumara muri Syria mu gihe hakomeje imvururu ziriyo.

Israel ivuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo kwirinda ko hari ububiko bw’izi ntwaro bwagwa mu maboko y’abanzi, bakaba bakoresha izo ntwaro mu bikorwa bibi.

U Burusiya kandi busanzwe ari inshuti ya Assad bwanamufashije kuguma ku butegetsi, kuri uyu wa Mbere bwatangaje ko bwatangiye kugirana ibiganiro ku mutekano w’abaturage babwo bari muri Syria, nk’uko byemejwe n’ukuriye iperereza muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Sergei Naryshkin.

Kremlin kandi yatangaje ko hakiri kare kuvuga ku hazaza h’ibirindiro by’igisirikare cy’u Burusiya biri muri Syria, nyuma yuko abarwanyi bakuye ku butegetsi Bashar al-Assad, ndetse ko bigomba kuza mu ngingo z’ibanze zigomba kuganirwaho ku mategeko y’abazayobora Damascus.

U Burusiya busanzwe bufite muri Syria ikigo cya gisirikare gikomeye cya Hmeimim cy’Ingabo zirwanira mu kirere, kiri mu byatumaga iki Gihugu kigira ijambo.

Nanone kandi Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Budage, yavuze ko umutwe wa Hayat Tahrir al-Sham (HTS) wahiritse Perezida ku butegetsi, ugomba guhangwa amaso bitewe n’uburyo uzafata abasivile muri iki Gihugu cya Syria.

Yagize ati “Mu mezi macye ashize n’imyaka micye, HTS yashyize imbaraga mu kwitandukanya n’imyitwarire ya jihadist yibanda mu kubaka imitegekere ya gisivile. Nubwo izi ngamba zishobora gufatwa nk’izifite ishingiro ariko zizabonerwa mu buryo bazafata abasivile byumwihariko imiryango ya ba nyamuke iri mu bice igenzura.”

Mu butumwa bwaranzwe n’aba bahirise Assad, bavuze ko batazigera bategeka imyambarire y’agabore ishingiye ku myemerere, banasezeranya abantu kwishyira ukizana.

Ni mu gihe imyambarire yo gutegeka abagore uko bambara ndetse no gushyiraho ibihano bikarishye ku babirenzeho, byagiye bizamura impaka ndende.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × five =

Previous Post

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

Next Post

BREAKING: Hatangajwe igihano cyakatiwe Umusirikare wishe abaturare batanu abarasiye mu kabari

Related Posts

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza, yemeje ko abayobozi ba Israel bakoze Jenoside ku Banya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza. Raporo...

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubushinjacyaha buburana na Tyler Robinson ukekwaho kwica Umunyamerika Charlie Kirk, inshuti ikomeye ya Perezida Trump, bwagaragaje bumwe mu butumwa bwoherejwe...

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

IZIHERUKA

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane
IBYAMAMARE

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

by radiotv10
17/09/2025
0

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya ibihano byasabiwe Umusirikare ukurikiranyweho kwicira abaturage batanu mu kabari

BREAKING: Hatangajwe igihano cyakatiwe Umusirikare wishe abaturare batanu abarasiye mu kabari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.