Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riratangaza ko rigitegereje igisubizo ku cy’umutoza w’Amavubi, Frank Spittler; ku cyifuzo yagejejweho cyo kongererwa amasezerano, mu gihe we aherutse kuvuga ko yakigejejweho mu buryo bw’agasuzuguro.
Ni mu gihe ikipe y’u Rwanda yitegura umukino uzayihuza na Sudani y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya CHAN, uzakinirwa i Juba, ariko amasezerano y’umutoza akaba yenda kurangira.
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Adolphe Kalisa yemereye Ikinyamakuru The New Times, ko habayeho kwegera uyu mutoza akagezwaho icyifuzo cyo kongererwa amasezerano, ariko ko atari yagira icyo agisubizaho.
Yagize ati “Twamugejejeho icyifuzo kandi turacyategereje igisubizo cye.”
Ni mu gihe bivugwa ko uyu mutoza w’Umudage Spittler yanze iki cyifuzo, ndetse bikaba bivugwa ko ashobora gufata rutemikirere akerecyeza iwabo mu Budage mu biruhuko by’iminsi mikuru, mbere yuko hakinwa uyu mukino, ndetse bikaba bivugwa ko uyu mukino w’u Rwanda na Sudani y’Epfo uzatozwa n’umutoza wungirije Jimmy Mulisa afatanyije na Yves Rwasamanzi.
Mu kiganiro Frank Spittler aherutse kugirana na RADIOTV10, ku kuba yakongererwa amasezerano, niba yaranagejejweho iki gitekerezo, yavuze ko byabayeho ariko ko byakozwe mu buryo bugaragaramo agasuzuguro.
Yari yagize ati “Bambwiye ko bifuza kongera amasezerano, ndetse banampaye ibyifuzo bikubiye mu masezerano mashya, ariko mu by’ukuri sinavuga ko bifatika, sinigeze mbyitaho cyane.”
Yakomeje agira ati “Bansabye kubagaragariza umusaruro wanjye. Niba bakeneye ko dukomezanya, ntibagombaga kumpa ibintu nk’ibyo.”
Umutoza Frank Spittler aherutse gutsinda umukino wahuje u Rwanda na Nigeria mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika CAN, aho yari Amavubi yatsinze ibitego 2-1, ariko ntiyabona itike yo kucyerekezamo.
RADIOTV10