Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abasirikare ba FARDC bafatiwe ku rugamba na M23 bahishuye misiyo bari bahawe

radiotv10by radiotv10
10/12/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Abasirikare ba FARDC bafatiwe ku rugamba na M23 bahishuye misiyo bari bahawe
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wagaragaje abasirikare b’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), wafatiye ku rugamba, bavuze ko bari bahawe misiyo yo kwisubiza ibice byigaruriwe n’uyu mutwe mbere yuko haba inama izahuza Perezida Paul Kagame na Tshisekedi.

Aba basirikare bagaragajwe n’ubuyobozi bwa M23 mu mashusho yashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024, mu gikorwa kiyobowe n’Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Col Willy Ngoma.

Col Will Ngoma avuga ko aba basirikare bafashwe mu bitero bagabye ku birindiro by’uyu mutwe, ndetse no mu bikorwa byo kurasa mu bice bituwemo n’abaturage b’abasivile.

Muri aba basirikare batatu bagaragajwe, barimo uvuga ko yitwa Sergeant Major Kutakuta Alexis ufite imyaka 45 y’amavuko.

Abajijwe ubutumwa bari bahawe n’ubuyobozi bukuru bwa FARDC, Sergeant Major Alexis yagize ati “Misiyo yacu yari iyo kwisubiza ibice byigaruriwe na M23 mbere yuko haba inama ya Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame.”

Yakomeje agaragaza abo bari kumwe muri ibi bitero baherutse kugaba muri iyi misiyo bahawe n’ubuyobozi bukuru bwa FARDC ati “Twari kumwe na FDLR na Wazalendo.”

Abajijwe ahaturutse aya mabwiriza y’ubu butumwa bwo kwisubiza ibice byigaruriwe na M23 mbere yuko haba iyi nama itegerejwe tariki 15 Ukuboza 2024, Sergeant Major Alexis yagize ati “Twabuhawe na General Chico [Maj Gen Chico Tshitambwe ni we Mugaba Mukuru wahawe inshingano z’ibikorwa byo guhangana na M23].”

Aba basirikare ba FARDC bavuze kandi ko bari bahawe amabwiriza yo kurasa ibisasu bya rutura mu bice byigaruriwe na M23, kugira ngo abaturage babituyemo, babivemo, bajye mu bice bigenzurwa na FARDC.

Aba basirikare bagaragajwe nyuma yuko inama iheruka yahuje Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC, ifatiwemo ibyemezo bigamije gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo Kinshasa, birimo gusenya umutwe wa FDLR wagarutsweho n’aba basirikare ko ukomeje gukorana na FARDC.

Biteganyijwe kandi ko tariki 15 Ukuboza 2024, i Luanda muri Angola, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi bazongera guhurira mu biganiro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 3 =

Previous Post

LONI yavuze icyo ubona mu kuba Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye kongera kuganira

Next Post

Brig.Gen Karuretwa wari ushinzwe imikoranire mpuzamahanga muri RDF yahawe inshingano nshya

Related Posts

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

IZIHERUKA

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels
MU RWANDA

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

by radiotv10
17/09/2025
0

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

16/09/2025
Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Brig.Gen Karuretwa wari ushinzwe imikoranire mpuzamahanga muri RDF yahawe inshingano nshya

Brig.Gen Karuretwa wari ushinzwe imikoranire mpuzamahanga muri RDF yahawe inshingano nshya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.