Abasore babiri bafatiwe mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bakekwaho ubujura bw’amafaranga n’ibikoresho bibaga mu ngo z’abaturage, bajyagayo babanje gucunga ko ba nyiri urugo bagiye mu kazi, bakagenda babwira abo bahasanze ko ari abakozi ba WASAC, ubundi bakabazirika bakiba.
Aba basore babiri bafashwe, barimo uw’imyaka 30 n’undi w’imyaka 27 y’amavuko, bakaba barafashwe hirya y’ejo hashize ku wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024.
Aba basore bakurikiranyweho kwiyitirira inzego no kwiba abaturage amafaranga n’ibikoresho, bafashwe nyuma yuko hakomeje kumvikana bamwe mu baturage bataka ikibazo cy’ubujura nk’ubu bakoraga.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yagize ati “Ni ikibazo cyari kimaze iminsi nk’uko twabigaragarijwe n’abaturage bagiye bibwa amafaranga n’ibindi bikoresho byo mu rugo bitandukanye.”
Ubu bujura bukekwa kuri aba basore, bwakorewe mu Mirenge ibiri yo mu Karere ka Gasabo, ari yo Nduba na Bumbogo, mu gihe bo bafatiwe mu Mudugudu wa Nyabitare mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba ndetse na bimwe mu bikoresho bakekwaho kwiba.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko aba basore babanzaga gushaka amakuru y’aho bagiye kwiba, bakamenya umutungo wa nyiru urugo, igihe agira mu kazi ndetse n’umuntu usigara mu rugo kugira ngo babone uko bategura umugambi wo kuhiba.
Hamwe bajyagayo biyitirira ko ari abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), bakaza bavuga ko baje kubarura amazi.
CIP Wellars Gahonzire avuga ko bazaga “Bagakomanga ku gipangu, uri mu rugo yaza kubakingurira bakajya kuri konteri bakiyandikisha ubusa, bagahita bamuzirika bakamupfuka n’umunwa, ari nako bamufatiraho icyuma ngo adataka, umwe muri bo akinjira agatwara bimwe mu bikoresho birimo; televiziyo, imyenda, inkweto, radio, amafaranga n’ibindi bifite agaciro.”
Yaboneyeho kandi kwibutsa Abaturarwanda ko inzego zitanga izi serivisi ziyitirirwaga n’aba basore, zizwi, abasaba kujya bagira amakenga mu gihe abantu nk’aba baje biyitirira inzego.
Aba basore nyuma yo gufatwa, bashyikirijweUrwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nduba, kugira ngo iperereza rikomeze ku byaha bakurikiranyweho.
Bakurikiranyweho ibyaha birimo; kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo no kwiyitirira urwego rw’umwuga cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa.
RADIOTV10