Monday, October 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Hasobanuwe amayeri yakoreshwaga n’abasore bakekwaho ubujura n’urwego bagendaga biyitirira

radiotv10by radiotv10
11/12/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kigali: Hasobanuwe amayeri yakoreshwaga n’abasore bakekwaho ubujura n’urwego bagendaga biyitirira
Share on FacebookShare on Twitter

Abasore babiri bafatiwe mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bakekwaho ubujura bw’amafaranga n’ibikoresho bibaga mu ngo z’abaturage, bajyagayo babanje gucunga ko ba nyiri urugo bagiye mu kazi, bakagenda babwira abo bahasanze ko ari abakozi ba WASAC, ubundi bakabazirika bakiba.

Aba basore babiri bafashwe, barimo uw’imyaka 30 n’undi w’imyaka 27 y’amavuko, bakaba barafashwe hirya y’ejo hashize ku wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024.

Aba basore bakurikiranyweho kwiyitirira inzego no kwiba abaturage amafaranga n’ibikoresho, bafashwe nyuma yuko hakomeje kumvikana bamwe mu baturage bataka ikibazo cy’ubujura nk’ubu bakoraga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yagize ati  “Ni ikibazo cyari kimaze iminsi nk’uko twabigaragarijwe n’abaturage bagiye bibwa amafaranga n’ibindi bikoresho byo mu rugo bitandukanye.”

Ubu bujura bukekwa kuri aba basore, bwakorewe mu Mirenge ibiri yo mu Karere ka Gasabo, ari yo Nduba na Bumbogo, mu gihe bo bafatiwe mu Mudugudu wa Nyabitare mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba ndetse na bimwe mu bikoresho bakekwaho kwiba.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko aba basore babanzaga gushaka amakuru y’aho bagiye kwiba, bakamenya umutungo wa nyiru urugo, igihe agira mu kazi ndetse n’umuntu usigara mu rugo kugira ngo babone uko bategura umugambi wo kuhiba.

Hamwe bajyagayo biyitirira ko ari abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), bakaza bavuga ko baje kubarura amazi.

CIP Wellars Gahonzire avuga ko bazaga “Bagakomanga ku gipangu, uri mu rugo yaza kubakingurira bakajya kuri konteri bakiyandikisha ubusa, bagahita bamuzirika bakamupfuka n’umunwa, ari nako bamufatiraho icyuma ngo adataka, umwe muri bo akinjira agatwara bimwe mu bikoresho birimo; televiziyo, imyenda, inkweto, radio, amafaranga n’ibindi bifite agaciro.”

Yaboneyeho kandi kwibutsa Abaturarwanda ko inzego zitanga izi serivisi ziyitirirwaga n’aba basore, zizwi, abasaba kujya bagira amakenga mu gihe abantu nk’aba baje biyitirira inzego.

Aba basore nyuma yo gufatwa, bashyikirijweUrwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nduba, kugira ngo iperereza rikomeze ku byaha bakurikiranyweho.

Bakurikiranyweho ibyaha birimo; kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo no kwiyitirira urwego rw’umwuga cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Imihigo Brig.Gen.Karuretwa yinjiranye mu nshingano nshya n’impamvu muri RDF ikinyabupfura kiza imbere

Next Post

U Rwanda rwahawe inkunga y’inguzanyo ya miliyari 34 Frw

Related Posts

Eng.-Arrest of another notorious FDLR combatant known for extreme cruelty: What message does it send?

Eng.-Arrest of another notorious FDLR combatant known for extreme cruelty: What message does it send?

by radiotv10
27/10/2025
0

A political analyst says that the capture of the FDLR fighter known as “Tokyo” is a proof that this terrorist...

Umusore ufungiye gukubita fiyanse we bitegura gukorana ubukwe havuzwe icyo yamuhoye

Umusore ufungiye gukubita fiyanse we bitegura gukorana ubukwe havuzwe icyo yamuhoye

by radiotv10
27/10/2025
0

Umusore w’imyaka 23 wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi watawe muri yombi nyuma yo gukubita umukunzi we...

Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

by radiotv10
27/10/2025
0

Umusesenguzi mu bya politiki, avuga ko ifatwa ry’umurwanyi wa FDLR uzwi nka Tokyo, ari gihamya ko uyu mutwe w’iterabwoba ari...

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

by radiotv10
27/10/2025
0

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yakoreye impanuka mu Karere ka Ngororero ubwo yari itwaye abari bagiye mu birori...

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

by radiotv10
27/10/2025
0

Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buhangayikishijwe no kuba hari abaturage batafite aho kuba ndetse n’abafite ahatameze neza bakeneye gusanirwa,...

IZIHERUKA

Eng.-Arrest of another notorious FDLR combatant known for extreme cruelty: What message does it send?
MU RWANDA

Eng.-Arrest of another notorious FDLR combatant known for extreme cruelty: What message does it send?

by radiotv10
27/10/2025
0

Umusore ufungiye gukubita fiyanse we bitegura gukorana ubukwe havuzwe icyo yamuhoye

Umusore ufungiye gukubita fiyanse we bitegura gukorana ubukwe havuzwe icyo yamuhoye

27/10/2025
Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

27/10/2025
Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

27/10/2025
Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

27/10/2025
AFC/M23 yashenguwe n’urupfu rwa Musenyeri wo muri Kiliziya Gatulika i Goma

AFC/M23 yashenguwe n’urupfu rwa Musenyeri wo muri Kiliziya Gatulika i Goma

27/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwahawe inkunga y’inguzanyo ya miliyari 34 Frw

U Rwanda rwahawe inkunga y’inguzanyo ya miliyari 34 Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Arrest of another notorious FDLR combatant known for extreme cruelty: What message does it send?

Umusore ufungiye gukubita fiyanse we bitegura gukorana ubukwe havuzwe icyo yamuhoye

Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.