Namenye Patrick wari warasezeye ku nshingano z’Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, ariko agakomeza gukora, ubu biravugwa ko yamaze guhagarika izi nshingano ndetse akaba yakoze ihererekanyabubasha n’uwo azisigiye.
Mu ntangiro za Nzeri 2024, byavuzwe ko Namenye Patrick wari umaze imyaka ibiri ari Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, yasezeye kuri izi nshingano, aho byanavugwaga ko yabonye akandi kazi.
Gusa ntiyahise ava muri izi nshingano, kuko yasabwe kuzikomeza kugira ngo afashe iyi kipe yari iri gushyiraho ubuyobozi bushya, yanaje no kubigeraho.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Kigali Today, avuga ko kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024, ari bwo Namenye Patrick yashyize akadomo kuri izi nshingano, ndetse anahererekanya ububasha na Liliane Uwimpuhwe uherutse guhabwa izi nshingano.
Iki gikorwa cy’ihererekanyabubasha cyabaye kuri uyu wa Gatatu, kizakurikirwa n’Inama izahuza Komite Nyobozi y’iyi kipe ya Rayon Sports iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, ari na yo izagaragarizwamo ishusho y’uko Namenye asize iyi kipe.
Amakuru avuga kandi ko Namenye Patrick na we azitabira iyi nama, kugira ngo hagaragazwe ibyo yakoze, nibiba na ngombwa anabitangeho umucyo n’ibisobanuro dore ko hari n’ibyo ashobora kuzakurikiranwaho.
Namenye Patrick avuye muri izi nshingano, nyuma yuko Ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi ihugiye mu myiteguro y’imikino ikomeye, irimo n’uwayihuje na APR FC mu cyumweru gishize, ndetse Perezida w’Umuryango w’iyi kipe, Twagirayezu Thaddée akaba yari yavuze ko ubuyobozi bushya bwayo butari bwakabonye umwanya wo gushyira ku murongo ibijyanye n’ubunyamabanga bwayo kubera iyi mikino.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugira ibihe byiza muri shampiyona y’uyu mwaka, dore ko ari iyo iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 30, mu gihe mucyeba wayo APR FC ifite iki gikombe, iri ku mwanya wa kane n’amanota 22 ariko ikaba igifite umukino umwe w’ikirarane.
RADIOTV10