Bamwe mu baturage bakoze imirimo itandukanye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Bwana mu Murenge wa Manyiginya mu Karere ka Rwamaga, bavuga ko bamaze imyaka ibiri basiragira ku mafaranga bakoreye, mu gihe ubuyobozi buvuga ko iki kibazo ari gishya mu matwi yabwo.
Mudaheranwa Theoneste wakoze imirimo yo kubaka muri iri shuri cya GS Bwana, avuga ko we na bagenzi be bakozemo amakenzeni atatu, ariko bataha nta faranga bahawe.
Yagize ati “Nta faranga na rimwe kuva twamara gukora finisaje bigeze baduha na rimwe. Amezi atatu yose turaburana turakutuza.”
Uwitwa Ingabire Denise uvuga ko umugabo we Niyonteze Jean Damscene yakoraga akazi ko kurara izamu muri iri shuri, avuga ko biyambaje inzego z’ubuyobozi ngo zikemure iki kibazo, ariko kugeza ubu imyaka ibiri irihiritse.
Ati “Yararaga izamu (umugabo we) ariko amafaranga ntabwo bigeze bayamwishyura yararekeye. Yageraga nko mu bihumbi Ijana (100 000 Frw).”
Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manyiginya, Mukantamabara Brigitte yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo ari gishya mu matwi ye.
Ati “Ni bwo ncyumvise, kuko ntawigeze akitubwira nk’Umurenge. Twakurikirana tukamenya niba gihari.”
Cyakora uyu muyobozi avuga ko akiri mushya muri izi nshingano, ariko ko igihe amaze, yakagombye kuba yaramenye iki kibazo kikaba cyaratangiye gushakirwa umuti.
Ati “Urumva ni na mbere ntabwo ari njye wahakoreraga kandi kibaye cyari gihari kizwi bakabaye barakimbwiye nkakimenya. Ngiye gukurikirana.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko abubatse amashuri n’abayubakishije, bose bishyuwe, ariko ko habaye hari abatarishyuwe bagana Umurenge cyangwa Akarere bakabafasha kumenya impamvu.
Yagize ati “Twubatse dufite ingengo y’imari ihagije kuko amashuri ya mbere yari aya Banki y’Isi, andi yari ku ngengo y’imari ya Guverinoma y’u Rwanda, bose twarabishyuye, ariko haramutse hari ugihari ubwo akenshi yaba yarambuwe na rwiyemezamirimo kuko hari ba rwiyemezamirimo twahaga akazi akaba yabwira umuntu ati ‘nkorera ibi n’ibi’ ariko twe nta rwiyemezamirimo twambuye n’umwe.”
Aya mashuri yo ku Rwunge rw’Amashuri RWA Bwana, yubatswe ari aya Guverinoma mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2022-2023 mu rwego rwo kugabanya Ubucucike no koroshya ingendo ndende zakorwaga na bamwe mu banyeshuri.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10