Abana bariho mu buzima bwo ku muhanda mu isantere ya Rubengera mu Karere ka Karongi, bamwe bavuga ko batazi ababyeyi babo, bakavuga ko nubwo bariho muri ubu buzima bugoye, ariko bakomeje kwiga, mu gihe ubuyobozi buvuga ko hari abashakiwe imiryango ibarera ariko bugacya basubiye ku muhanda.
Ni abana icyenda barimo abiga mu mashusho abanza, bavuga ko ubu buzima bugoye, batabuhisemo, ahubwo ko ari urusobe rw’ibibazo bisanzemo, birimo kuba bamwe muri bo batazi ababyeyi babo.
Aba bana bavuga ko n’abazi imiryango yabo, irimo ibibazo byinshi byatumye bahitamo kujya kuba muri ubu buzima bwo ku muhanda.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasuye aba bana, yasanze bamwe bari gushaka uko baryama, bamwe baryamye mu mifuka, abandi baryamye ku makarito, ibyo kurya byo, bajya gutoragura ibyatawe n’abahisi n’abagenzi ndetse no gusabiriza abatambutse.
Uwo bakunze guhimba Gitifu, yagize “Mama yagiye i Kigali, papa na we yogoshera hano hirya ariko ntakintu ajya amfasha, ahubwo arantarukana iyo mubwiye ngo anyogoshe akambwira ngo nimuve imbere.”
Nubwo babaho mu buzima bubasaba gutegera amaboko umuhisi n’umugenzi ngo babone icyo barya, bamwe muri aba bana bavuga ko biga mu mashuri abanza bikabasaba kujya kubitsa amakayi
Umwe w’iimyaka 12, yagize ati “Amakayi tuyabitsa hano haruguru ku kamboji kuko aya mbere yatwawe n’imvura tukiyabika muri borudire.”
Akomeza agira ati “Uwampa ibikoresho by’ishuri nkanabona aho kuba n’ibyo kurya naba umwana mwiza sinagaruka ku muhanda.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard avuga ko ikibazo cy’aba bana kizwi kandi ko ubuyobozi bwagerageje kugishakira umuti ariko bikananirana.
Ati “Twabashakiye imiryango kuko harimo abana icyera kandi mbere bari cumi n’abane, ariko muri abo twashakiye imiryango y’abarera barindwi bagarutse ku muhanda, ubu turi gushakisha izindi ngamba kuko twatumije iyo miryango yari yabakiriye ngo twumve imbogamizi bagize mu kubakira.”
Mu gihe mu bindi bice bigaragaramo abana bo ku muhanda, hakunze kuvugwa ibikorwa by’urugomo bakora birimo n’ubujura, ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera, bwo bwemeza ko aba baba muri iyi santere, bo batiba, ariko ko bagomba gushakirwa imiryango ibarera nk’uko biri muri gahunda ya Leta.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10