Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko nubwo ibibazo bya M23 ari iby’Abanyekongo ubwabo, ariko bigira ingaruka ku mutekano w’u Rwanda, bityo ko ari yo mpamvu rukomeje gusaba ko ubutegetsi bwa Congo buganira n’uyu mutwe.
Ibiganiro byagombaga guhuza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera z’icyumweru gishize, byahagaritswe ku munota wa nyuma.
Imwe mu mpamvu zatumye ibi biganiro bisubikwa, ni ukuba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarisubiye ikavuga ko itazaganira n’umutwe wa M23.
Ni mu gihe mu ibaruwa itumira u Rwanda muri ibi biganiro by’Abakuru b’Ibihugu, umuhuza ari we Angola, yavugaga ko noneho ubutegetsi bwa Congo bwemeye kuzagirana ibiganiro n’uyu mutwe ugizwe n’Abanyekongo.
Inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yabaye ku ya 14 Ukuboza, yarangiye ntacyo igezeho kuko Guverinoma ya Congo yongeye kurahira ko itagaanira na M23, ingingo yafashe amasaha icyenda igibwaho impaka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, avuga ko nubwo mu biganiro byabanje mbere hari intambwe yatewe ku ngingo ebyiri, zirimo kwemeranya gusenya umutwe wa FDLR ndetse no kuba u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rwakajije, ariko hatagomba no kwirengagizwa ingingo ya gatatu na yo ikomeye, yo kuba Congo igomba kugirana ibiganiro na M23.
Mu kiganiro yagiranye na France 24 kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Nduhungirehe yabajijwe impamvu u Rwanda rukomeza gusaba ko Congo iganira n’uyu mutwe ugizwe n’Abanyekongo, kandi ari ibibazo bireba Abanyekongo.
Amb. Nduhungirehe yasubije agira ati “Ni byo rwose M23 ni umutwe w’Abanyekongo, ariko ikibazo cya M23, ni ikibazo cyototera umutekano w’u Rwanda, kuko hagendewe kuri iki kibazo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yubatse ubufatanye bwa gisirikare, bwanashyizwemo umutwe w’Abajenosideri wa FDLR, inyeshyamba za Wazalendo, abasirikare b’u Burundi, ndetse n’abacancuro b’i Burayi, barimo abo mu Bufaransa n’abandi bo muri Romania, kugira ngo bagabe ibitero kuri M23 kugira ngo babageze mu Rwanda, kuko M23 yakomeje kwegekwa ku Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Rero ni n’ikibazo ku mutekano w’u Rwanda, ntabwo ari ikibazo gusa cy’umutwe w’Abanyekongo.”
Nduhungirehe kandi yaboneyeho kongera kwamagana ikinyoma cyakomeje kuzamurwa cyo kuvuga ko uyu mutwe wa M23 ufashwa n’u Rwanda, avuga ko ari ikinyoma cyacuzwe n’ubutegetsi bwa Congo, ndetse n’amwe mu mahanga akagendera muri uwo murongo.
Yavuze ko ibibazo bya M23 bisanzwe bizwi kandi ko atari bishya, bishingiye ku bibazo by’akarengane kakomeje gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, bityo ko bikwiye gushakirwa umuti urambye kugira ngo biranduke burundu, kandi ko nta yindi nzira byanyuramo atari ibiganiro bigomba kuba hagati y’uyu mutwe wa M23 na Guverinoma ya Congo Kinshasa.
RADIOTV10