Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru avugwa kuri kapiteni wa Rayon ku kuba ashobora kuyisohoka n’aho yakwerecyeza

radiotv10by radiotv10
19/12/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru avugwa kuri kapiteni wa Rayon ku kuba ashobora kuyisohoka n’aho yakwerecyeza
Share on FacebookShare on Twitter

Muhire Kevin, Kapiteni wa Rayon Sports; biravugwa ko ashobora kuva muri iyi kipe akerecyeza muri imwe mu makipe yo mu Bihugu by’Abarabu, amaze igihe amurambagiza.

Bivugwa ko Kevin Muhire yazava muri Rayon mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rizaba rifunguye muri Mutarama umwaka utaha wa 2025.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyitwa Kigali Today, kivuga ko gifite amakuru yizewe ko uyu kapiteni wa Rayon Sports yamaze kuganira n’ubuyobozi bw’iyi kipe, byumwihariko Perezida wayo, Twagirayezu Thaddée; ko ashobora kuyivamo akajya mu yindi.

Ibi kandi bigashimangirwa no kuba ikipe ya Rayon Sports yaramaze gushaka umukinnyi Malipangu Theodore wazasimbura Muhire Kevin mu gihe yaba asohotse muri iyi kipe.

Uyu Munya-Centrafrique Malipangu Theodore yatangaje ko yamaze gusezera muri Gasogi United mu kwezi gushize, ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bwo bukaba buvuga ko akiri umukinnyi wayo.

Ni mu gihe Rayon Sports, yo ivuga ko uyu mukinnyi azatangirana na yo mu mikino yo kwishyura muri Shampiyona ubu inayobowe n’iyi kipe iri ku wa mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.

Muhire Kevin wari wagarutse muri Rayon mu mwaka w’imikino wa 2023-2024, yongerewe amasezerano y’umwaka umwe muri uyu mwaka wa 2024-2025, bigizwemo uruhare n’abafana b’iyi kipe kubera uburyo ayifasha.

Yagarutse muri Rayon nyuma yuko yari yavuye mu ikipe ya Al Yarmouk yo mu cyiciro cya kabiri muri Kuwait, akaba kandi yarakiniye andi makipe yo hanze arimo iya Misr lel-Makkasa yo mu Gihugu cya Misiri, ndetse n’ikipe ya Saham Club yo muri Oman.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − three =

Previous Post

Mu isura nshya hongeye kuzamurwa ibirego bishinjwa Israel

Next Post

Hagiye gutangazwa icyemezo cya nyuma ku iherezo ry’icyorezo cya Marburg mu Rwanda

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagiye gutangazwa icyemezo cya nyuma ku iherezo ry’icyorezo cya Marburg mu Rwanda

Hagiye gutangazwa icyemezo cya nyuma ku iherezo ry’icyorezo cya Marburg mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.