Mu rugamba rwahinduye isura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutwe wa M23 uravuga ko uruhande bahanganye rukomeje kurasa mu baturage, ariko ko wafashe kimwe mu bifaru byarwo.
Ni nyuma yuko kuri uyu wa Mbere imirwano ikajije umurego, aho uruhande rwa M23 rushinja FARDC gukomeza kugaba ibitero ku birindiro by’uyu mutwe, ikanarasa mu bice bituwemo n’abaturage.
Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Col Willy Ngoma, mu butumwa yatanze ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 23 Ukuboza 2024, yavuze ko nyuma yuko uyu mutwe ukubise incuro uruhande bahanganye mu gace ka Lubero, rwahise rujya kwihimura ku baturage.
Yagize ati “Nyuma yo kubirukana aho barwaniraga Lubero, Guverinoma yahise ikomereza kujya gufunga umuhanda wa Goma-Rutshuro, ubundi barasa ibisasu biremereye mu bice bituwemo n’abaturage mu gace ka Kibumba.”
Muri ubu butumwa buherekeje ifoto ya Col Willy Ngoma ahagaze imbere y’igifaru bambuye FARDC, yakomeje agira ati “Turakomeza kurinda abaturage bacu, kandi turashimira Felix Tshisekedi ku bw’iyi mpano y’igifaru.”
Iyi mirwano yakajije umurego muri ibi byumweru bibiri, mu gihe impande zihanganye muri iyi ntambara, zari zikiri mu gahenge kemerejwe mu biganiro byahuje Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse hagashyirwaho urwego rwa gisirikare ruhuriweho n’Ibihugu bitatu (RDC, u Rwanda na Angola) rwahawe inshingano zo kugenzura ko aka gahenge kubahirizwa.
Uru rwego ruzwi nka MVA-R (Mécanisme de Aérification Ad hoc Renforcé) rumaze ukwezi n’igice dore ko rwatangijwe ku mugaragaro tariki 05 Ugushyingo 2024, rugizwe n’abasirikare 24, barimo 18 b Angola, batatu (3) b’u Rwanda ndetse n’abandi batatu (3) ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RADIOTV10