Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umwe muri bane bakekwaho kwinjiza mu Rwanda urumogi barukuye Congo yacitse Polisi

radiotv10by radiotv10
25/12/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umwe muri bane bakekwaho kwinjiza mu Rwanda urumogi barukuye Congo yacitse Polisi
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, abantu batatu muri bane bakekwaho kwinjiza mu Rwanda udupfunyika 6 200 tw’urumogi rurutse muri Repubulika Iharanira Demomarasi ya Congo, mu gihe umwe yatorotse.

Aba bantu barimo abagabo babiri n’umugore umwe, bafatiwe mu Mudugudu wa Rubare, mu Kagari ka Kareba mu Murenge wa Jenda.

Aba bantu bamaze gufatwa, bavuze ko ibi biyobyabwenge bafatanywe bari babishyiriye abakiliya bo mu Turere twa Rubavu na Nyabihu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse mu bufatanye n’abaturage babatanzeho amakuru.

Yagize ati “Biturutse ku makuru yizewe twahawe n’abaturage ko ririya tsinda ryari rigizwe n’abantu bane, bamaze kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge bashaka gukwirakwiza mu bakiriya babo, hateguwe ibikorwa byo kubafata, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha bitandukanye (ASOC) baza gufatira batatu mu mudugudu wa Rubare, umwe muri bo abasha gutoroka aracyashakishwa kugira ngo na we afatwe.”

Bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Jenda kugira ngo bakorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe hagishakishwa uwatorotse n’abandi bakekwaho gufatanya na bo muri ibi bikorwa.

SP Karekezi yaburiye abakomeje gushakira amaramuko mu bikorwa binyuranyije n’amategeko ku bihano bibategereje.

Yagize ati “Abantu bakibwira ko ibyaha ari yo nzira ishobora kubabera inkomoko y’umutungo n’amaramuko cyane cyane muri iyi minsi mikuru isoza umwaka tugiye kwinjiramo, by’umwihariko ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge icyo twababwira ni uko bashyira akadomo kuri icyo cyizere kuko ntaho bazamenera, ahubwo batekereze kabiri babihuze n’ingaruka bazabihuriramo nabyo.”

SP Karekezi yashimiye abaturage bafatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha batanga amakuru, asaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we no gutangira amakuru ku gihe ku cyahungabanya umutekano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 10 =

Previous Post

Uvuga ko hari icyifuzo yahaye Perezida arashinja Umurenge kumurangarana mu myaka 10 yose

Next Post

Huye: Abariraga ayo kwarika kubera ikibazo bari bamaranye amezi atandatu ubu baramwenyura

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

IZIHERUKA

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?
FOOTBALL

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

by radiotv10
15/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

15/01/2026
Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

15/01/2026
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

15/01/2026
Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Abariraga ayo kwarika kubera ikibazo bari bamaranye amezi atandatu ubu baramwenyura

Huye: Abariraga ayo kwarika kubera ikibazo bari bamaranye amezi atandatu ubu baramwenyura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.