Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

VIDEO: Ubutumwa bwa Minisitiri wa Siporo ku Mavubi afite umukino asabwa kwikosoreramo muri Sitade Amahoro

radiotv10by radiotv10
28/12/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
VIDEO: Ubutumwa bwa Minisitiri wa Siporo ku Mavubi afite umukino asabwa kwikosoreramo muri Sitade Amahoro
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ko afitiye icyizere ikipe y’Igihugu Amavubi, ko itsinda umukino wo kwishyura uyihuza na Sudani y’Epfo, nyuma yuko atsindiwe i Juba, akaba yizeye ko muri Sitade Amahoro biza guhinduka.

Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024 kuri Sitade Amahoro, aho u Rwanda ruza kuba rukina na Sudani y’Epfo mu gushaka itike yo kwerecyeza mu mikino y’Igikombe cya Afurika CHAN.

Ni umukino ugiye kuba nyuma y’uwabanje wabaye mu mpera z’icyumweru gishize tariki 22 Ukuboza, aho Sudani y’Epfo yatsinze u Rwanda ibitego 3-2.

Uyu mukino ugiye kuba nyuma y’icyumweru kimwe gusa, habaye impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda, byumwihariko zakozwe muri Minisiteri ya Siporo, aho Perezida Paul Kagame yagize Nelly Mukazayire Minisitiri w’iyi Minisiteri, ndetse ikanahabwa Umunyamabanga wa Leta ari we Rwego Ngarambe.

Minisitiri Nelly Mukazayire, kuri uyu wa Gatanu wasuye ikipe y’Igihugu aho iri mu myitozo, yagaragaje icyizere ayifitiye.

Mu butumwa burarikira Abanyarwanda kujya gushyigikira ikipe yabo, Minisitiri wa Siporo ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINISPORTS, yagize ati “Warababonye muri Sudani y’Epfo ukuntu kuri 22 bazamutse bagakotana, njye sinshidikanya ko ejo bazayitsindira hano.”

View this post on Instagram

A post shared by Ministry of Sports | Rwanda (@rwandasports)

Muri ubu butumwa bw’amashusho yafatiwe kuri Sitade Amahoro, ahaza kubera uyu mukino, Rwego Ngarambe na we amwikiriza agira ati “Ni byo abahungu bari mu ngamba natwe tubabe inyuma, dukomeze twimane u Rwanda dushyire u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga dutsinda.”

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Muhire Kevin na we yizeje Abanyarwanda ko biteguye kubaha intsinzi muri uyu mukino bagakosora amakoza bakoze mu mukino wabanje batsinzwemo ibitego 3-2.

Minisitiri Nelly Mukazayire n’Umunyamabanga wa Leta muri MINISPORTS basuye ikipe y’Igihugu mu myitozo

Yabasabye kuzatsinda iyi kipe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − three =

Previous Post

Ubutumwa bwuzuye impanuro n’impamba byatuma mu miryango hatubera nk’ijuru rito

Next Post

M23 yashyize ukuri hanze ku kinyoma cyahimbwe na FARDC cy’ibyo yongeye kwegeka ku Rwanda

Related Posts

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
09/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye abakinnyi b’ikipe ya APR FC, abibutsa ko intego yayo...

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

by radiotv10
09/01/2026
0

Imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball mu bagabo no mu bagore iratangira kuri uyu wa Gatanu...

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

by radiotv10
09/01/2026
0

Michel Kuka Mboladinga, umufana wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika ubwo yafanaga ikipe y’Igihugu ya DRC mu buryo bwihariye yigaragaza...

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

by radiotv10
08/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Algeria ryasabye imbabazi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’ikimenyetso cyakozwe n’umwe mu bakinnyi b’ikipe...

Hamenyekanye igikorwa cya mbere kizakorwa na nimero ya mbere ku Isi ku mbuga nkoranyambaga akigera mu Rwanda

Hamenyekanye igikorwa cya mbere kizakorwa na nimero ya mbere ku Isi ku mbuga nkoranyambaga akigera mu Rwanda

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyamerika Darren Jason Watkins Jr., uzwi cyane ku mbuga za YouTube na Twitch ku izina rya iShowSpeed, ategerejwe mu Rwanda...

IZIHERUKA

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law
MU RWANDA

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

09/01/2026
Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

09/01/2026
Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yashyize ukuri hanze ku kinyoma cyahimbwe na FARDC cy’ibyo yongeye kwegeka ku Rwanda

M23 yashyize ukuri hanze ku kinyoma cyahimbwe na FARDC cy’ibyo yongeye kwegeka ku Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.