Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ikibazo cy’umunyamakuru wakubitiwe i Mageragere cyatanzweho amakuru mpamo atandukanye n’ayari yatangajwe

radiotv10by radiotv10
03/01/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ikibazo cy’umunyamakuru wakubitiwe i Mageragere cyatanzweho amakuru mpamo atandukanye n’ayari yatangajwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko hacicikanye amakuru ko umunyamakuru Jean Paul Nkundineza ufungiye mu Igororero rya Nyarugenge [rizwi nka Mageragere], yakubitiwemo ngo n’abantu bari bahawe ikiraka, Urwego rw’Igihugu rw’Igorora, rwanyomoje aya makuru, rwemera ko yakubiswe, ariko ruhakana iyi mpamvu yari yavuzwe.

Amakuru yari yasakaye, yavugaga ko Nkundineza yakubiswe n’abantu ngo bishyuwe, ndetse bimwe mu binyamakuru bikaba byari byatangaje aya makuru yanasakaye ku mbuga nkoranyambaga.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), CSP Kubwimana Thérèse, yemeye ko iki kibazo cy’umunyamakuru wakubitiwe mu Igororero, cyabayeho koko.

Yavuze ko uyu munyamakuru yakubiswe mu rugomo rwabaye tariki 20 Ukuboza 2024, ariko ari urugomo rusanzwe nk’uko bijya biba ahantu hari abantu benshi nk’uku mu Igororero.

Aganira n’ikinyamakuru cyitwa Igihe, CSP Kubwimana Thérèse yagize ati “Nkundineza yarwanye na bagenzi be kandi bijya bibaho kurwana kw’abagororwa.”

Umuvugizi wa RCS akomeza avuga ko, ubwo uru rugomo rwabaga, ubuyobozi bw’Igororero, bwihutiye gutabara uyu munyamakuru, ndetse buranamuvuza.

Ati “Yarafashijwe ararega ubu ikirego cyashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.”

CSP Kubwimana Thérèse yavuze kandi ko abagororwa bakoze uru rugomo, na bo babihaniwe nk’uko bisanzwe bigenda mu gihe hari umugororwa ugaragaweho ibibuzwa n’imyitwarire y’Igororero.

Ati “Tubashyira ahantu ha bonyine bagasobanurirwa amakosa bakoze kuko nk’umuntu warwanye utazi icyo yahoye undi ntiwamurekera mu bandi kuko ashobora kubikomeza.”

Umuvugizi wa RCS, avuga ko na we yatunguwe n’amakuru yatangajwe yavugaga ko uyu munyamakuru yakubiswe n’abantu bari bahawe ikiraka.

Ati “Nkibona iby’ikiraka, nibajije niba ari RCS yagitanze ari Leta se cyangwa undi muntu, ariko igihari ni uko yarwanye n’abandi bagororwa.”

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza, afunzwe kuva mu kwezi k’Ukwakira 2023, aho yaje no guhamywa icyaha cyo gutangazaza amakuru y’ibihuha, bishingiye ku byo yavugiye ku murongo ya YouTube ubwo hafatwaga icyemezo ku rubanza rwaregwagamo Ishimwe Dieudone uzwi nka Prince Kid.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + three =

Previous Post

Nyanza: Havuzwe ikigiye gukorerwa imbwa zifite imiterere yihariye batazi aho zaturutse zibarembeje

Next Post

Gen.Muhoozi yatangaje igishobora kuzakorwa ku Itegeko ryazamuye impaka ryashyiriweho ‘abatinganyi’ muri Uganda

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
21/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na RDF, bohereje itsinda riyobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen.Muhoozi yatangaje igishobora kuzakorwa ku Itegeko ryazamuye impaka ryashyiriweho ‘abatinganyi’ muri Uganda

Gen.Muhoozi yatangaje igishobora kuzakorwa ku Itegeko ryazamuye impaka ryashyiriweho ‘abatinganyi’ muri Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.