Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Lt Gen Jules Banza Mwilambwe, yasezeranyije kuzarinda ubwigenge, ubusugire n’umutekano by’iki Gihugu, mu bihe byose n’ibyaba bigoye uko byaba bimeze kose.
Lt Gen Jules Banza Mwilambwe yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2025 ubwo yarahiriraga inshingano aherutse guhabwa na Perezida Félix Tshisekedi akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za DRC.
Uyu muhango wayobowe na Perezida Félix Tshisekedi, wabereye mu Kigo cya Gisirikare cyitiriwe Lieutenant-Colonel Kokolo kiri i Kinshasa mu Murwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Félix Tshisekedi wakiriye indahiro z’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu, yemeye ko uyu ukuriye igisirikare atangira izi nshingano aherutse kumuha amusimbuje General Christian Tshiwewe na we wari muri uyu muhango.
Uyu Mugaba Mukuru wa FARDC, yasezeranyije Perezida w’Igihugu n’Abanyekongo bose ko azaharanira akanarinda ubwigenge, ubusugire n’umutekano bya Repuybulika Iharanira Demokarasi ya Congo, no mu bihe by’amakuba byose uko byaba bimeze kose.
Ni mu gihe Umugaba Mukuru w’Ingabo ucyuye igihe, General Christian Tshiwewe yaboneyeho kwibutsa umusimbuye ko aje mu bihe bitoroshye, aho igisirikare cy’iki Gihugu kimaze igihe mu rugamba rukomeye.
Izi mpinduka mu buyobozi bukuru bwa FARDC, zabaye mu gihe iki gisirikare cya Congo kimaze igihe gihanganye n’umutwe wa M23 mu mirwano imaze imyaka itatu n’igice, aho uyu mutwe ugizwe n’Abanyekongo unakomeje kwigarurira ibice byinshi birimo n’ibyo imaze imyaka itatu igenzura.
Bamwe mu basesenguzi mu by’igisirikare, bavuga ko umutwe wa M23 ufite amayeri ya gisirikare n’imyitozo, biri ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’igisirikare cya Congo (FARDC) ari na yo mpamvu ukomeje kwigarurira ibice binyuranye ibikuyemo uruhande bahanganye.
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/01/GgniPlaWwAAzBuU.jpeg?resize=1024%2C732&ssl=1)
RADIOTV10