Perezida Paul Kagame yavuze ko mu guhindura umuyobozi byagaragaye ko atuzuza neza inshingano, adashyiramo amarangamutima y’uburyo abyakira, ku buryo n’uwo yashyizeho uyu munsi, ejo bikagaragara ko adashoboye, ahita amukuraho.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 09 Mutarama 2025 mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda n’ibitangazamakuru mpuzamahanga bifite ababihagarariye muri iki Gihugu.
Umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu yamubajije ku mpinduka zakozwe muri Guverinoma y’u Rwanda zabayeho nyuma y’igihe gito Guverinoma nshya irahiye, aho Abaminisitiri batanu bamaze gusimburwa, mu gihe mu Baminisitiri bari bayigize, na bo harimo batanu bari mu yari icyuye igihe.
Umunyamakuru ati “Impinduka tubona ko zihuta cyane, ese bisobanuye iki ku birebana no kubazwa inshingano? Ese hakorwa iki kugira ngo hatagira imishinga cyangwa gahunda bihungabana cyangwa bidindira?”
Perezida Paul Kagame yamusubije agira ati “Impinduka muri Guverinoma, ntiziraba ahubwo, turacyari mu ntangiriro.”
Umukuru w’Igihugu avuga ko guhindura umuyobozi bigendera ku bintu binyuranye ariko byose biba biganisha ku nyungu z’abaturage kuko abayobozi bose baba bashyiriweho inyungu rusange.
Hari imiterere y’igihe kiba kigezweho, ibyifuzwa gukorwa, ndetse no kuba hakenewe gukoreshwa ubushobozi butaremereye Igihugu, ku buryo haba hakenewe umuntu wajyana na byo.
Ati “Bituruka mu kureba ikiba gikenewe muri icyo gihe […] na we ushobora kuba ureba, ukavuga uti ‘ariko hariya baradutindiye cyangwa aha uti […] byose rero biva mu kugerageza ariko dufite gushakisha gukora byinshi bishoboka ku muvuduko ushoboka bigabanya uburemere bw’ibibazo abantu bahura na byo byabaho, mu buhinzi mu bworozi, byaba mu buzima, byaba mu burezi, byaba mu bikorwa remezo, byaba mu bikorera…umuntu ahora ni nko kuba ufite igishushanyo imbere yawe cy’ibintu byose uko biriho, uko bikorwa, ababikora,…”
Perezida Kagame avuga ko icya mbere ashyira imbere ari Abanyarwanda, ku buryo impinduka zose yakora mu bayobozi, aba ashaka uwaza agakora ibyatanga umusaruro wifuzwa.
Yavuze ko hari abashyirwa mu nshingano bagashyira imbere inyungu zabo aho gushyira imbere inyungu rusange za rubanda, abandi bakumva ko baremereye kuzirusha, bagakora ibyo bishakiye, ibyo badashaka bakabyihorera, ku buryo ajya kubahindura yabikoranye ubushishozi.
Ati “Rwose mbikora nabanje kunyura muri izo nzira, iyo nabonye ko hari ikigomba guhinduka, ntabwo nta umwanya. N’iyo narara mushyizeho kubera ko ntacyo nari muziho cyangiza, nkakibona ku munsi ukurikiyeho, ndakuvanaho, kuko si wowe mbona mbere mu kazi, ndabona Igihugu n’inyungu zacyo mbere na mbere, ibyo kujya kuvuga ngo ‘atababara, atarakara,…’ niyo wagenda ukicwa n’agahinda njye ntacyo bimbwiye iyo mbona nakemuye ikibazo cy’abaturage cyangwa ikibazo rusange twese duhuriraho.”
Umunyamakuru yahise amubaza niba ikibazo kidashobora kuba mu kurambagiza abo bayobozi ku buryo bishobora gukorwa nabi, amusubiza agira ati “Birashoboka rwose. Kurambagiza nabi birashoboka kuko hari ukwihishamo ukazamumenya yageze mu kazi.”
Yavuze kandi ko n’inzego zikora akazi ko kurambagiza zishobora kwibeshya, cyangwa abazikoramo bakabikora nabi kubera kurangara.
Ati “Bakaza bihuta bakambwira bati ‘kanaka! Ni igitangaza’ nti ‘eh! Nimumuzane’, yahagera nkavuga nti ‘uhm, ariko se ko mwambeshye’ Njye mbirebera ku bikorwa, ntabwo ari amarangamutima, nkavuga nti ‘umuntu mwampaye ameze atya ko yaje agakora ibi n’ibi akagira atya, mbere reka tubanze turebe ko ibi byabonetse ari ukuri’ kugira ngo atabeshyerwa cyangwa ataza guhutazwa n’ikitari cyo, ubwo ba bandi bamuzanye akaba ari bo bavuga bati ‘ariko ni byo, bya bindi twasanze ari byo’.”
Umukuru w’Igihugu avuga ko gusuzuma umuyobozi ushoboye n’udashoboye, abisuzumira mu bikorwa akora, ku buryo bitamugora guhita amutahura.
RADIOTV10