Thursday, July 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

N’iyo naba naraye mushyizeho ntibyambuza kumuvanaho bucyeye-Perezida yavuze ko guhindura umuyobozi udashoboye adashyiramo amarangamutima

radiotv10by radiotv10
10/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
N’iyo naba naraye mushyizeho ntibyambuza kumuvanaho bucyeye-Perezida yavuze ko guhindura umuyobozi udashoboye adashyiramo amarangamutima
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu guhindura umuyobozi byagaragaye ko atuzuza neza inshingano, adashyiramo amarangamutima y’uburyo abyakira, ku buryo n’uwo yashyizeho uyu munsi, ejo bikagaragara ko adashoboye, ahita amukuraho.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 09 Mutarama 2025 mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda n’ibitangazamakuru mpuzamahanga bifite ababihagarariye muri iki Gihugu.

Umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu yamubajije ku mpinduka zakozwe muri Guverinoma y’u Rwanda zabayeho nyuma y’igihe gito Guverinoma nshya irahiye, aho Abaminisitiri batanu bamaze gusimburwa, mu gihe mu Baminisitiri bari bayigize, na bo harimo batanu bari mu yari icyuye igihe.

Umunyamakuru ati “Impinduka tubona ko zihuta cyane, ese bisobanuye iki ku birebana no kubazwa inshingano? Ese hakorwa iki kugira ngo hatagira imishinga cyangwa gahunda bihungabana cyangwa bidindira?”

Perezida Paul Kagame yamusubije agira ati “Impinduka muri Guverinoma, ntiziraba ahubwo, turacyari mu ntangiriro.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko guhindura umuyobozi bigendera ku bintu binyuranye ariko byose biba biganisha ku nyungu z’abaturage kuko abayobozi bose baba bashyiriweho inyungu rusange.

Hari imiterere y’igihe kiba kigezweho, ibyifuzwa gukorwa, ndetse no kuba hakenewe gukoreshwa ubushobozi butaremereye Igihugu, ku buryo haba hakenewe umuntu wajyana na byo.

Ati “Bituruka mu kureba ikiba gikenewe muri icyo gihe […] na we ushobora kuba ureba, ukavuga uti ‘ariko hariya baradutindiye cyangwa aha uti […] byose rero biva mu kugerageza ariko dufite gushakisha gukora byinshi bishoboka ku muvuduko ushoboka bigabanya uburemere bw’ibibazo abantu bahura na byo byabaho, mu buhinzi mu bworozi, byaba mu buzima, byaba mu burezi, byaba mu bikorwa remezo, byaba mu bikorera…umuntu ahora ni nko kuba ufite igishushanyo imbere yawe cy’ibintu byose uko biriho, uko bikorwa, ababikora,…”

Perezida Kagame avuga ko icya mbere ashyira imbere ari Abanyarwanda, ku buryo impinduka zose yakora mu bayobozi, aba ashaka uwaza agakora ibyatanga umusaruro wifuzwa.

Yavuze ko hari abashyirwa mu nshingano bagashyira imbere inyungu zabo aho gushyira imbere inyungu rusange za rubanda, abandi bakumva ko baremereye kuzirusha, bagakora ibyo bishakiye, ibyo badashaka bakabyihorera, ku buryo ajya kubahindura yabikoranye ubushishozi.

Ati “Rwose mbikora nabanje kunyura muri izo nzira, iyo nabonye ko hari ikigomba guhinduka, ntabwo nta umwanya. N’iyo narara mushyizeho kubera ko ntacyo nari muziho cyangiza, nkakibona ku munsi ukurikiyeho, ndakuvanaho, kuko si wowe mbona mbere mu kazi, ndabona Igihugu n’inyungu zacyo mbere na mbere, ibyo kujya kuvuga ngo ‘atababara, atarakara,…’ niyo wagenda ukicwa n’agahinda njye ntacyo bimbwiye iyo mbona nakemuye ikibazo cy’abaturage cyangwa ikibazo rusange twese duhuriraho.”

Umunyamakuru yahise amubaza niba ikibazo kidashobora kuba mu kurambagiza abo bayobozi ku buryo bishobora gukorwa nabi, amusubiza agira ati “Birashoboka rwose. Kurambagiza nabi birashoboka kuko hari ukwihishamo ukazamumenya yageze mu kazi.”

Yavuze kandi ko n’inzego zikora akazi ko kurambagiza zishobora kwibeshya, cyangwa abazikoramo bakabikora nabi kubera kurangara.

Ati “Bakaza bihuta bakambwira bati ‘kanaka! Ni igitangaza’ nti ‘eh! Nimumuzane’, yahagera nkavuga nti ‘uhm, ariko se ko mwambeshye’ Njye mbirebera ku bikorwa, ntabwo ari amarangamutima, nkavuga nti ‘umuntu mwampaye ameze atya ko yaje agakora ibi n’ibi akagira atya, mbere reka tubanze turebe ko ibi byabonetse ari ukuri’ kugira ngo atabeshyerwa cyangwa ataza guhutazwa n’ikitari cyo, ubwo ba bandi bamuzanye akaba ari bo bavuga bati ‘ariko ni byo, bya bindi twasanze ari byo’.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko gusuzuma umuyobozi ushoboye n’udashoboye, abisuzumira mu bikorwa akora, ku buryo bitamugora guhita amutahura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Ku rugamba rwa M23 na FARDC haravuga impinduka nyuma y’ifatwa rya Masisi

Next Post

Hatahuwe ibyo Trump na Obama bashobora kuba baganiriye mu kiganiro cyatunguye benshi

Related Posts

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

by radiotv10
02/07/2025
0

Abacururiza imbuto n’imboga mu isoko rya Kariyeri riherereye mu mjyi wa Musanze, bataka ibihombo bavuga ko baterwa n'uko bashyizwe mu...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
02/07/2025
4

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

by radiotv10
02/07/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Ruvavu, bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG cyabashingiye amapoto...

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

IZIHERUKA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu
AMAHANGA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

by radiotv10
02/07/2025
1

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

02/07/2025
Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

02/07/2025
AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

01/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatahuwe ibyo Trump na Obama bashobora kuba baganiriye mu kiganiro cyatunguye benshi

Hatahuwe ibyo Trump na Obama bashobora kuba baganiriye mu kiganiro cyatunguye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.