Batatu bahoze ari Abajyanama mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, barimo uwari ushinzwe Ubutabera n’Imiyoborere, baherutse kwirukanwa, biravugwa ko batawe muri yombi.
Aba bahoze mu nzego nkuru z’Igihugu mu Burundi, ni Jean Baptiste Baribonekeza, wahoze ari Umujyanama akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ubutabera n’Imiyoborere mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Cyrille Sibomana wari Umujyanama ukuriye ishami rishinzwe gutegura amategeko ndetse n’inyandiko z’amategeko, ndetse na Arcade Harerimana, wari Umujyanama ushinzwe gukurikirana imanza za Leta n’imiyoborere.
Bari baherutse kwirukanwa mu cyumweru gishize, aho itangazo ribavana mu nshingano, ryasohotse tariki 09 Mutarama 2025, aho rivuga ko bazira ubuhemu bakoreye Umukuru w’Igihugu.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bivuga ko bakoze ikosa ryo kurekura imfungwa zirenga ibihumbi bitanu (5 000) zigendeye ku mbabazi zatanzwe na Perezida wa Repubulika Evariste Ndayishimiye kandi zitari ziri ku rutonde rw’izo yababariye.
Ibi byaje bikurikira amakuru yavugwaga n’imwe mu miryango itari iya Leta mu Burundi yari imaze iminsi ivuga ko mu gufungura abahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, habayemo uburiganya.
Amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2024, avuga ko aba bayobozi uko ari babatu bamaze gutabwa muri yombi, bakaba bafungiye muri Gereza Nkuru ya Mpimba iri mu Mujyi wa Bujumbura.
RADIOTV10