Kompanyi y’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli izwi nka Engen, yatangaje ko yafunze burundu sitasiyo zayo eshatu zirimo izo ku Giticyinyoni, ndetse irateganya gufunga izindi 19 mu gihe cya vuba. Ni nyuma y’isuzuma ryakozwe na RURA ryagaragaje Sitasiyo zitujuje ubuziranenge, zirimo izikorera aho bitagenewe.
Ifungwa ry’izi Sitasiyo ryatangajwe na Sosiyete ya Engen kuri uyu wa 13 Mutarama 2025 nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyitwa The New Times.
Izi sitasiyo eshatu zafunzwe kuri uyu wa Mbere, zose ni izo mu Mujyi wa Kigali, ni iya Giticyinyoni 1, iya Giticyinyoni 2, ndetse n’iyo kuri Poids Lourds.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) ruherutse gukora ubugenzuzi bwagaragaje Sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peteroli zikora zitujuje ubuziranenge n’ibisabwa, zirimo izikorera ahantu bitagenewe, nk’izikorera mu bishanga.
Uru rwego kandi rwari ruherutse gutangaza ko izi Sitasiyo zikora muri ubu buryo zizafungwa, ndetse izi za Engen zafunze imiryango, zikaba ari zimwe muri izo, aho byose biri mu murongo wa Guverinoma y’u Rwanda wo gukomeza kubungabunga ibidukikije.
Mu rwego rwo kubahiriza icyemezo cya RURA, Sosiyete ya Engen kandi irateganya gufunga izindi Sitasiyo 19 bitarenze kuri uyu wa 15 Mutarama 2025.
Mu gihe hari impungenge ko iri fungwa ry’izi Sitasiyo rishobora gutera ikibazo cy’ibura ry’Ibikomoka kuri Peteroli, Umuyobozi mukuru wa RURA, Evariste Rugigana, yavuze ko iki kibazo kitazabaho.
Yabwiye The New Times ati “Turizeza abantu ko izi serivisi zikomeza gutangwa neza kuko hari izindi Sitasiyo z’ibikomoka kuri Peteroli mu bice bikikije ahari ziriya, zizakomeza gutanga serivisi, kandi ntabwo dutekereza ko bizazana icyuho kuko izisigaye zose zazamuriwe urwego, ndetse zikaba zishobora guha serivisi ku bazigana bose.”
Yavuze kandi ko izindi sitasiyo zizakomeza gukora, zahawe ubushobozi bwo kubasha guhangana n’ikibazo cy’ubwinshi bw’abashobora kuzigana, ndetse akizeza ko nta bibazo bizavuka mu itangwa ry’izi serivisi z’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli.
RADIOTV10