Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya intandaro y’ifungwa rya zimwe muri sitasiyo zizwi mu Rwanda zahagaze burundu

radiotv10by radiotv10
14/01/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Menya intandaro y’ifungwa rya zimwe muri sitasiyo zizwi mu Rwanda zahagaze burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Kompanyi y’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli izwi nka Engen, yatangaje ko yafunze burundu sitasiyo zayo eshatu zirimo izo ku Giticyinyoni, ndetse irateganya gufunga izindi 19 mu gihe cya vuba. Ni nyuma y’isuzuma ryakozwe na RURA ryagaragaje Sitasiyo zitujuje ubuziranenge, zirimo izikorera aho bitagenewe.

Ifungwa ry’izi Sitasiyo ryatangajwe na Sosiyete ya Engen kuri uyu wa 13 Mutarama 2025 nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyitwa The New Times.

Izi sitasiyo eshatu zafunzwe kuri uyu wa Mbere, zose ni izo mu Mujyi wa Kigali, ni iya Giticyinyoni 1, iya Giticyinyoni 2, ndetse n’iyo kuri Poids Lourds.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) ruherutse gukora ubugenzuzi bwagaragaje Sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peteroli zikora zitujuje ubuziranenge n’ibisabwa, zirimo izikorera ahantu bitagenewe, nk’izikorera mu bishanga.

Uru rwego kandi rwari ruherutse gutangaza ko izi Sitasiyo zikora muri ubu buryo zizafungwa, ndetse izi za Engen zafunze imiryango, zikaba ari zimwe muri izo, aho byose biri mu murongo wa Guverinoma y’u Rwanda wo gukomeza kubungabunga ibidukikije.

Mu rwego rwo kubahiriza icyemezo cya RURA, Sosiyete ya Engen kandi irateganya gufunga izindi Sitasiyo 19 bitarenze kuri uyu wa 15 Mutarama 2025.

Mu gihe hari impungenge ko iri fungwa ry’izi Sitasiyo rishobora gutera ikibazo cy’ibura ry’Ibikomoka kuri Peteroli, Umuyobozi mukuru wa RURA, Evariste Rugigana, yavuze ko iki kibazo kitazabaho.

Yabwiye The New Times ati “Turizeza abantu ko izi serivisi zikomeza gutangwa neza kuko hari izindi Sitasiyo z’ibikomoka kuri Peteroli mu bice bikikije ahari ziriya, zizakomeza gutanga serivisi, kandi ntabwo dutekereza ko bizazana icyuho kuko izisigaye zose zazamuriwe urwego, ndetse zikaba zishobora guha serivisi ku bazigana bose.”

Yavuze kandi ko izindi sitasiyo zizakomeza gukora, zahawe ubushobozi bwo kubasha guhangana n’ikibazo cy’ubwinshi bw’abashobora kuzigana, ndetse akizeza ko nta bibazo bizavuka mu itangwa ry’izi serivisi z’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 17 =

Previous Post

Igikorwa remezo bari bategerezanyije amatsiko cyaje kibatungura bakurikije igishushanyo bari beretswe

Next Post

Ibyiyemezwa ntibihura n’ibikorwa-Perezida Kagame yagaragaje ibihato bikizitira iterambere rirambye

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyiyemezwa ntibihura n’ibikorwa-Perezida Kagame yagaragaje ibihato bikizitira iterambere rirambye

Ibyiyemezwa ntibihura n’ibikorwa-Perezida Kagame yagaragaje ibihato bikizitira iterambere rirambye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.