Friday, May 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kamonyi: Habaye impanuka ikomeye hatarashira icyumweru habaye indi zombi zihuje icyaziteye

radiotv10by radiotv10
15/01/2025
in MU RWANDA
1
Kamonyi: Habaye impanuka ikomeye hatarashira icyumweru habaye indi zombi zihuje icyaziteye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, habereye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zagonganye, yatewe n’amakosa yo kunyuranaho nabi yakozwe n’umushoferi w’imwe muri zo. Iyi mpanuka ibaye hatarashira icyumweru muri aka Karere habaye indi na yo yatewe n’amakosa nk’aya.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, yabereye ahitwa Karengere mu Murenge wa Musambira, mu muhanda munini Kigali-Muhanga.

Imodoka zagonganye harimo iyo mu bwoko bwa Toyota Hilux Vigo yari mu cyerekezo kiva mu Karere ka Muhanga yerecyeza mu Mujyi wa Kigali, ndetse na Toyota Coaster ya kompanyi ya RFTC itwara abagenzi, yo yavaga mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka yakomerekeyemo bikabije abantu batatu (3), mu gihe abandi umunani (8) bakomeretse byoroheje, bakaba bari kwitabwaho mu Bitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga.

Iyi mpanuka yaturutse ku makosa y’umushoferi wari utwaye imodoka ya Toyota Hilux Vigo yari irimo abantu bane, nk’uko bivugwa n’Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel.

SP Kayigi Emmanuel yavuze ko umushoferi wari utwaye iyi modoka, yakoze amakosa mu kunyuranaho, akanyura ku modoka yari imuri imbere atabanje kureba imbere, ari bwo yahitaga agongana n’iyi yari itwaye abagenzi yarimo abantu 28.

Yavuze kandi ko uretse ikosa ryakozwe mu kunyuranaho, umushoferi wari utwaye iyi modoka yari ari no ku muvuduko wo hejuru, byatumye atabasha kubona uko ahagaragara ngo abererekere imodoka bagonganye.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe mu cyumweru gishize, ku wa Gatatu tariki 08 Mutarama 2025 habaye indi mpanuka muri aka Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Runda, aho umushogeri wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna yari ipakiye imyaka, na we yakoraga amakosa mu kunyura ku modoka yari imuri imbere, akaza kugonga imodoka enye azisanze mu mukono wazo.

Nanone kandi muri iyi Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye mu ntangiro z’uku kwezi tariki 01 Mutarama 2025, habereye indi mpanuka isa n’izi yakozwe n’imodoka y’Akarere ka Rusizi yari itwaye umurambo iwukuye mu Karere ka Gatsibo, nay o yagonganye na Toyota Coaster nyuma yo kunyura ku bindi binyabiziga hakozwe amakosa mu kunyuranaho.

Icyo gihe SP Emmanuel Kayigi yari yatanze inama agira ati “Turongera kugira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda gukora inyuranaho ahatemewe kuko biteza impanuka, igihe cyose bakanagendera ku muvuduko wagenwe.”

RADIOTV10

Comments 1

  1. Desire says:
    4 months ago

    Uyu muhanda ni muto ukwiye kongerwa pee kdi ubamo imodoka nyishi cyane pee Izi mpanuka zizagabanuka nibura bongereye umuhanda.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + seventeen =

Previous Post

Amakuru agezweho kuri Perezida wa S.Korea wagerwaga amajanja ngo atabwe muri yombi

Next Post

Congo: Umusore wakoze igikorwa cy’amarorerwa na we ibye byarangiye nabi

Related Posts

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Ibyo twamenye bivugwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

by radiotv10
08/05/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gukora ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, aravugwaho...

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

by radiotv10
08/05/2025
0

Perezida Paul Kagame akaba n’umukunzi w’ikipe ya Arsenal, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, bakurikiye umukino...

Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

by radiotv10
08/05/2025
0

Umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X yanditseho ubutumwa asaba Polisi y’u Rwanda kumujyana mu Kigo Ngororamuco cy’Iwawa ngo kuko...

Rwamagana: Ntibumva uko basabwa kugurira Leta imodoka kandi batayirusha amafaranga

Rwamagana: Ntibumva uko basabwa kugurira Leta imodoka kandi batayirusha amafaranga

by radiotv10
08/05/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, ntibakozwa iby’amafaranga yasabwe buri rugo yo kugura imodoka...

IZIHERUKA

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa
MU RWANDA

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Ibyo twamenye bivugwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

08/05/2025
IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

08/05/2025
Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

08/05/2025
Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

08/05/2025
Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

08/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo: Umusore wakoze igikorwa cy’amarorerwa na we ibye byarangiye nabi

Congo: Umusore wakoze igikorwa cy’amarorerwa na we ibye byarangiye nabi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Ibyo twamenye bivugwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.