Umusore wo mu gace ka Kinzau Mvuete muri Teritwari ya Seke-Banza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yishwe akubiswe n’abaturage nyuma yuko na we yari amaze kwica se wamwibyariye amukubise umuhoro, ndetse n’umuturanyi wari uje gutabara.
Aya marorerwa yabereye muri aka gace ka Seke-Banza gaherereye mu bilometeri 61 uvuye mu mujyi wa Matadi muri Teritwari ya Seke-Banza mu Ntara ya Kongo-Central.
Patchely Lelo Lendo uyobora Teritwari ya Seke-Banza, yavuze ko iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye mu buryo budasanzwe kandi bubabaje.
Yagize ati “Yatangiye akubita se wamwibyariye. Nyuma n’umuturanyi waje gutabara, aramwica. Kubera umujinya w’ibyabaye, abaturage bahise bahurura ari benshi. Uyu musore yaje guhitanwa n’abaturage mu butabera bwabo. Ahagana saa yine n’igice Gédéon [uwo musore] yajyanywe ku Bitaro ariko ku bw’ibyago yahise agwayo.”
Patchely Lelo Lendo yavuze kandi uko undi muntu wakomerekejwe ku kaboko na Gédéon, ubu ari kuvurirwa mu Bitaro nka Kieko muri Kinzau-Mvuete.
Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kwamagana iyi myitwarire idahwitse ikomeje kugaragara muri aka gace, nyamara itarahahoze.
Ati “Tubabajwe kandi twamaganye iyi myitwarire idahwitse ikomeje kugaragara muri Teritwari yacu. Nka Kongo Nshya, ibikorwa nk’ibi ntibyahoze mu migenzo yacu. Ikibabaje urubyiruko rwo muri iki gihe rwishora mu ngeso mbi zihabanye n’indangagaciro. Ni yo mpamvu mpamagarira abaturage gutangira kumva ko ari inshingano zabo nk’ababyeyi, guha uburere buboneye abana babo, babereka inzira nziza.”
Umubyeyi wa Gédéon wishwe n’uyu muhungu we, yari asanzwe ari umukozi w’Ibiro bishinzwe ubuzima mu gace ka Central Kieko.
RADIOTV10