Monday, December 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatarashira icyumweru Gen.Muhoozi atangaje ko avuye kuri X-Twitter yayigarutseho bitunguranye

radiotv10by radiotv10
16/01/2025
in AMAHANGA
0
Hatarashira icyumweru Gen.Muhoozi atangaje ko avuye kuri X-Twitter yayigarutseho bitunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yasubiye ku rubuga nkoranyambaga rwa X [Twitter], habura umunsi umwe ngo yuzuze icyumweru atangaje ko aruvuye.

Tariki 10 Mutarama 2025, General Muhoozi Kainerugaba yari yatangaje ko avuye ku rubuga nkoranyambaga rwa X, nyuma y’iminsi ashyiraho ubutumwa bwatezaga impaka ndende.

Kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2024, General Muhoozi yongeye kubyutsa Konti ye ya X, ariko iza ifite aba-Followers bacye batageze muri miliyoni 1 nk’abo yari ifite mbere yuko atangaza ko ayivuyeho akanayisinziriza.

Mu butumwa yashyize kuri uru rubuga saa tanu n’iminota makumyabiri n’itanu (11:25’) ku masaha yo mu Rwanda, Gen. Muhoozi yagize ati “Ndagarutse.”

Mu butumwa bwasaga nk’ubwa nyuma yari yashyize kuri uru rubuga nkoranyambaga tariki 10 Mutarama, General Muhoozi yari yavuze ko igihe kigeze kugira ngo ave kuri uru rubuga nkoranyambaga, akunze kwisanzuraho agashyiraho ubutumwa buteza impaka.

Icyo gihe yari yagize ati “Ku nshuti zanjye, byari iby’agaciro kubana namwe kuri iyi mihanda mu gihe cy’imyaka igeze ku icumi kuva muri 2014. Ariko rero, igihe kirageze ngendeye ku mabwiriza n’imigisha ituruka kuri Nyagasani Yezu/Yesu Kristu nkagenda nkajya gushyira imbaraga mu gisirikare cye UPDF.”

Iyi konti ya General Muhoozi yongeye kugaragara, bigaragara ko yagiyeho muri 2014 n’ubundi nk’iya mbere, ndetse bumwe mu butumwa yaherukaga gushyiraho, bukaba bukiriho.

Bumwe mu butumwa yari aherutse gushyiraho bwongeye kugaragara, harimo urutonde rw’abantu icyenda (9) yagaragaje ko ari bantu afatiraho icyitegererezo beza ku Isi b’abagabo, barimo Perezida Paul Kagame akunze kwita “My uncle” yashyize ku mwanya wa kabiri, aho akurikira umubyeyi we Yoweri Museveni.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 7 =

Previous Post

Menya impamvu abakinnyi ba Filimi Nyarwanda bakomeje kwivana mu bihembo biri gutegurwa

Next Post

Isi yari imukeneye: Obama yavuze imyato Biden ugiye gusohoka muri ‘White House’

Related Posts

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

by radiotv10
29/12/2025
0

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko Maj Gen Sylvain Ekenge wari Umuvugizi w'Igisirikare cy'iki Gihugu-FARDC, yahagaritswe...

Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
29/12/2025
0

Abantu banyuranye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, bamaganye imvugo yuzuye ingengabitekerezo mbi y’Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Sylvain Ekenge...

Eng.-FARDC spokesperson Maj. Gen. Ekenge suspended following widely criticized remarks

Eng.-FARDC spokesperson Maj. Gen. Ekenge suspended following widely criticized remarks

by radiotv10
29/12/2025
0

Reports from the Democratic Republic of Congo indicate that Major General Sylvain Ekenge, the Spokesperson of the Armed Forces of...

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

by radiotv10
26/12/2025
0

Mu muhanda wa Goma-Rutshuru werecyeza muri Pariki y’Igihugu ya Virunga, abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 baguye mu gico cy’inyeshyamba za Wazalendo...

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

by radiotv10
26/12/2025
1

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump; yatangaje ko nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki Gihugu, yagabye igitero simusiga ku...

IZIHERUKA

Eng.-Rwanda’s position on statements rejecting the recognition of Somaliland as a country
MU RWANDA

Eng.-Rwanda’s position on statements rejecting the recognition of Somaliland as a country

by radiotv10
29/12/2025
0

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

29/12/2025
Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

29/12/2025
Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

29/12/2025
Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

29/12/2025
Eng.-FARDC spokesperson Maj. Gen. Ekenge suspended following widely criticized remarks

Eng.-FARDC spokesperson Maj. Gen. Ekenge suspended following widely criticized remarks

29/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Isi yari imukeneye: Obama yavuze imyato Biden ugiye gusohoka muri ‘White House’

Isi yari imukeneye: Obama yavuze imyato Biden ugiye gusohoka muri ‘White House’

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Rwanda’s position on statements rejecting the recognition of Somaliland as a country

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.