Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yasubiye ku rubuga nkoranyambaga rwa X [Twitter], habura umunsi umwe ngo yuzuze icyumweru atangaje ko aruvuye.
Tariki 10 Mutarama 2025, General Muhoozi Kainerugaba yari yatangaje ko avuye ku rubuga nkoranyambaga rwa X, nyuma y’iminsi ashyiraho ubutumwa bwatezaga impaka ndende.
Kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2024, General Muhoozi yongeye kubyutsa Konti ye ya X, ariko iza ifite aba-Followers bacye batageze muri miliyoni 1 nk’abo yari ifite mbere yuko atangaza ko ayivuyeho akanayisinziriza.
Mu butumwa yashyize kuri uru rubuga saa tanu n’iminota makumyabiri n’itanu (11:25’) ku masaha yo mu Rwanda, Gen. Muhoozi yagize ati “Ndagarutse.”
Mu butumwa bwasaga nk’ubwa nyuma yari yashyize kuri uru rubuga nkoranyambaga tariki 10 Mutarama, General Muhoozi yari yavuze ko igihe kigeze kugira ngo ave kuri uru rubuga nkoranyambaga, akunze kwisanzuraho agashyiraho ubutumwa buteza impaka.
Icyo gihe yari yagize ati “Ku nshuti zanjye, byari iby’agaciro kubana namwe kuri iyi mihanda mu gihe cy’imyaka igeze ku icumi kuva muri 2014. Ariko rero, igihe kirageze ngendeye ku mabwiriza n’imigisha ituruka kuri Nyagasani Yezu/Yesu Kristu nkagenda nkajya gushyira imbaraga mu gisirikare cye UPDF.”
Iyi konti ya General Muhoozi yongeye kugaragara, bigaragara ko yagiyeho muri 2014 n’ubundi nk’iya mbere, ndetse bumwe mu butumwa yaherukaga gushyiraho, bukaba bukiriho.
Bumwe mu butumwa yari aherutse gushyiraho bwongeye kugaragara, harimo urutonde rw’abantu icyenda (9) yagaragaje ko ari bantu afatiraho icyitegererezo beza ku Isi b’abagabo, barimo Perezida Paul Kagame akunze kwita “My uncle” yashyize ku mwanya wa kabiri, aho akurikira umubyeyi we Yoweri Museveni.
RADIOTV10