Perezida Paul Kagame yavuze ko ntagishobora gutuma u Rwanda rusubira cyangwa rusubizwa mu byabaye mu myaka 30 ishize, kabone n’iyo byaba bikozwe n’umunyabubasha hatitawe ku bushobozi yaba afite bwose.
Perezida wa Repubulika yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025 mu kiganiro yagiranye n’abahagarariye mu Rwanda imiryango mpuzamahanga n’Ibihugu byabo.
Perezida Kagame yasangije aba badipomate ishusho y’u Rwanda, mu karere, ku bijyanye n’ingingo zinyuranye zirimo amahoro n’umutekano, yavuze ku myitwarire ikunze kuranga Ibihugu by’ibihangange, bihora bitoza ibindi indangagaciro n’amahame bigomba kugenderaho.
Ati “Mu mibanire yacu n’abandi, hari abantu bavuga indangagaciro, inyungu, ko abantu bagomba kubigerago ku kigero cyo hejuru, ibyo ndabyemera ko abantu bagomba kurangwa n’ibyo, ariko iyo uvuze ibyo, uba ushatse kuvuga iki? indangagaciro, inyungu? Zagenderwaho n’abantu bose zigomba kuba zisa?”
Yavuze ko abantu bagira indangagaciro bagenderaho aho kuba bagendera ku zo bahatiwe n’Igihugu runaka cyangwa uwo ari we wese.
Yavuze kandi iyo umuntu arebye ibiri kubera ku Isi muri iki gihe, bigaragaza ko nta ndangagaciro zisa zibaho, kuko n’abazigisha, na bo bafite ibibazo.
Ati “mpita nibaza nti ‘ese hari igihe aho indangagaciro inyungu abo bantu bavuga ziba zimwe ku buryo hari iziruta izindi, ku buryo abantu bazigenderaho.”
Jenoside ntishoboka n’iyo yazanwa n’umunyabubasha
Perezida Paul Kagame yavuze ko umutwe wa FDLR wasize uhekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe, bakorana n’ubutegetsi bwa Congo, kugira ngo bazagaruke kurangiza umugambi wabo, ariko ko ibyo batekereza n’ibyo bifuza bidashobora kugerwaho.
Yavuze ko u Rwanda rwababaye bihagije ku buryo rudashobora kugira ikindi. Ati “Dushobora guhura n’ibindi bibazo, mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko ntibizongera ntibizongera ko ibyabaye mu myaka 30 byakongera kuba ukundi, tutitaye ku budahangarwa uko bwaba bungana kose bw’uwashaka kubigarura.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko uwashaka gusubiza u Rwanda mu byabaye, cyeretse aramutse ahanaguye iki Gihugu ku ikarita y’Isi, ariko ko kongera kuzana Jenoside, byo ari inzozi zidashoboka.
Perezida Kagame kandi avuga ko Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika byari bikwiye na byo kwiyumvamo izi mbaraga zo kutavugirwamo no kutavogerwa.
Yavuze ko yagiye agirana ibiganiro n’abayobozi banyuranye kuri uyu Mugabane, bakavugana ku kuba Ibihugu bigomba kwigira, bikikemurira ibibazo, aho gutegereza ak’imuhana kuko kaza imvura ihise.
Ariko ko ikibabaje ari uko hari abatabyumva uko, ahubwo bagakomeza kugendera ku byo babibwemo, bagahora bashinja bagenzi babo ibinyoma, kuko bananiwe kwikemurira ibibazo.
RADIOTV10