Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntibiteze kubaho-Ubutumwa bwa Perezida ku washaka gusubiza Abanyarwanda muri Jenoside

radiotv10by radiotv10
17/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ntibiteze kubaho-Ubutumwa bwa Perezida ku washaka gusubiza Abanyarwanda muri Jenoside
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko ntagishobora gutuma u Rwanda rusubira cyangwa rusubizwa mu byabaye mu myaka 30 ishize, kabone n’iyo byaba bikozwe n’umunyabubasha hatitawe ku bushobozi yaba afite bwose.

Perezida wa Repubulika yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025 mu kiganiro yagiranye n’abahagarariye mu Rwanda imiryango mpuzamahanga n’Ibihugu byabo.

Perezida Kagame yasangije aba badipomate ishusho y’u Rwanda, mu karere, ku bijyanye n’ingingo zinyuranye zirimo amahoro n’umutekano, yavuze ku myitwarire ikunze kuranga Ibihugu by’ibihangange, bihora bitoza ibindi indangagaciro n’amahame bigomba kugenderaho.

Ati “Mu mibanire yacu n’abandi, hari abantu bavuga indangagaciro, inyungu, ko abantu bagomba kubigerago ku kigero cyo hejuru, ibyo ndabyemera ko abantu bagomba kurangwa n’ibyo, ariko iyo uvuze ibyo, uba ushatse kuvuga iki? indangagaciro, inyungu? Zagenderwaho n’abantu bose zigomba kuba zisa?”

Yavuze ko abantu bagira indangagaciro bagenderaho aho kuba bagendera ku zo bahatiwe n’Igihugu runaka cyangwa uwo ari we wese.

Yavuze kandi iyo umuntu arebye ibiri kubera ku Isi muri iki gihe, bigaragaza ko nta ndangagaciro zisa zibaho, kuko n’abazigisha, na bo bafite ibibazo.

Ati “mpita nibaza nti ‘ese hari igihe aho indangagaciro inyungu abo bantu bavuga ziba zimwe ku buryo hari iziruta izindi, ku buryo abantu bazigenderaho.”

 

Jenoside ntishoboka n’iyo yazanwa n’umunyabubasha

Perezida Paul Kagame yavuze ko umutwe wa FDLR wasize uhekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe, bakorana n’ubutegetsi bwa Congo, kugira ngo bazagaruke kurangiza umugambi wabo, ariko ko ibyo batekereza n’ibyo bifuza bidashobora kugerwaho.

Yavuze ko u Rwanda rwababaye bihagije ku buryo rudashobora kugira ikindi. Ati “Dushobora guhura n’ibindi bibazo, mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko ntibizongera ntibizongera ko ibyabaye mu myaka 30 byakongera kuba ukundi, tutitaye ku budahangarwa uko bwaba bungana kose bw’uwashaka kubigarura.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko uwashaka gusubiza u Rwanda mu byabaye, cyeretse aramutse ahanaguye iki Gihugu ku ikarita y’Isi, ariko ko kongera kuzana Jenoside, byo ari inzozi zidashoboka.

Perezida Kagame kandi avuga ko Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika byari bikwiye na byo kwiyumvamo izi mbaraga zo kutavugirwamo no kutavogerwa.

Yavuze ko yagiye agirana ibiganiro n’abayobozi banyuranye kuri uyu Mugabane, bakavugana ku kuba Ibihugu bigomba kwigira, bikikemurira ibibazo, aho gutegereza ak’imuhana kuko kaza imvura ihise.

Ariko ko ikibabaje ari uko hari abatabyumva uko, ahubwo bagakomeza kugendera ku byo babibwemo, bagahora bashinja bagenzi babo ibinyoma, kuko bananiwe kwikemurira ibibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + two =

Previous Post

Nta na rimwe yigeze atorwa muri manda zombi- Perezida Kagame avuga kuri Tshisekedi

Next Post

Abapolisi b’u Rwanda biganjemo ab’igitsinagore bagiye mu butumwa bw’amahoro bwa LONI

Related Posts

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

by radiotv10
17/09/2025
0

Urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda (RCS) rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’urundi nkarwo rwo muri Maroc, yitezweho gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko indege nto yazo yo mu bwoko bwa drone yakoreshwaga mu myitozo, yataye inzira...

IZIHERUKA

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko
MU RWANDA

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abapolisi b’u Rwanda biganjemo ab’igitsinagore bagiye mu butumwa bw’amahoro bwa LONI

Abapolisi b’u Rwanda biganjemo ab’igitsinagore bagiye mu butumwa bw’amahoro bwa LONI

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.