Imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yakomeje mu gace ka Kimoka ku musozi wa Busakara, aho umutwe wa M23 ukomeje kurwana ushaka kwagura ibice ugenzura.
Ni imirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025 ahagana saa munani n’iminota makumyabiri (02:20’) nk’uko tubikesha Umunyamakuru Daneil Michombero ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu munyamakuru avuga ko imirwano yakomereye muri aka gace kari mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Goma, muri aka gasozi ka Busakara.
Uyu munyamakuru yavuze ko hari ibisasu bya rutura bibiri, byarashwe biva mu Burengerazuba byerecyeza mu Burasirazuba bikagira ingaruka ku bavanywe mu byabo bacumbikiwe mu nkambi ya Lushagala mu gace ka Mugunga.
Akomeza avuga kandi ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, abari mu Mujyi wa Goma, bakomeje kumva urusaku rw’amasasu aremereye ari kuraswa muri ibi bice biri kuberamo imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’igisirikare cya DRC (FARDC) gifatanyije n’imitwe irimo Wazalendo ndetse na FDLR.
Yavuze kandi ko kuva mu ijoro cyo ku wa Gatandatu, umutwe wa M23 uri kugenzura agace ka Lumbishi muri Teritwari ya Kalehe, ahasanzwe hazwiho kuba hakungahaye ku mabuye y’agaciro.
Amakuru ahari kandi, avuga ko umutwe wa M23 uri kurwana ushaka kwagura ibice ugenzura unyuze muri Pariki ya Kahuzi Byega kugira ngo ujye gufatanya n’umutwe wa Twirwaneho urwanirira uburenganzira bw’Abanyamulenge muri Teritwari ya Uvira, aho Aba Banyekongo na bo bugarijwe n’ibikorwa by’ihohoterwa bakunze gukorerwa kuva mu bihe byo hambere.
RADIOTV10