Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America, witabiriye irahira rya Perezida Donald Trump, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kuzakomeza guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi.
Ni nyuma yuko Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump na Visi Perezida James David Vance, barahiye kuyobora iki Gihugu mu muhango wabereye mu nyubako Rotunda iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025.
Ambasaderi w’u Rwanda, Mathilde Mukantabana witabiriye uyu muhango, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze ko yishimiye kuba yari umwe mu bakurikiranye iki gikorwa aho cyabereye imbonankubone.
Ati “Twiteguye gukomeza guha imbaraga imikoranire n’ubufatanye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za America n’u Rwanda.”
Leta Zunze Ubumwe za America, nka kimwe mu Bihugu by’abafatanyabikorwa b’u Rwanda, mu butegetsi bucyuye igihe bwa Joe Biden, cyagiye kigenera ubutumwa u Rwanda bw’ibyo cyifuza, aho nk’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC, aho iki Gihugu cyaguye mu mutego w’ikinyoma cyahimbwe na Congo, na cyo kikarushinja gufasha umutwe wa M23. Ni ikibazo kitigeze gihugungabanya umubano w’u Rwanda na USA.
Perezida Paul Kagame, mu kiganiro aherutse kugirana n’Itangazamakuru, yabajijwe icyo yiteze ku buyobozi bushya bwa USA, ku myitwarire y’iki Gihugu muri ibi bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na DRC.
Umukuru w’u Rwanda yagize ati “Mbere na mbere mpa agaciro impinduka zabayeho muri Leta Zunze Ubumwe za America, kuko byabaye ku bw’impamvu nziza y’uburenganzira bw’Abanyamerika mu gutora. Nishimira uko babikoze kandi nzabasha kugendana na byo uko bizaba bimeze.”
Perezida Kagame yavuze ko ku bw’aya mahitamo y’Abanyamerika, hari byinshi byahindutse kandi hari n’ibindi bizahinduka birimo imyitwarire y’iki Gihugu ku mabwiriza gikunze guha ibindi Bihugu.
Ati “Kandi nizeye ko bizaba nk’uburyo bukoreshwa nk’ubwo Abanyafurika bakeneye, kandi n’uburyo bitwara mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo, na ho hagomba kuzabamo impinduka. Ibi ni byo ntekereza bitaraba ariko reka dutegereze gusa nizeye ko hazabaho impinduka nyinshi.”
Ubwo Donald Trump yari amaze gutorwa, Perezida Paul Kagame, ni umwe mu bamushimiye, aho yavuze ko imiyoborere ye itanga ubwisanzure mu mikoranire n’ibindi Bihugu, aho kubihatira uko bigomba kwitwara.
Mu butumwa yageneye Trump mu kwezi k’Ugushyingo 2024, Perezida Kagame yari yagize ati “Ubutumwa bwawe bwumvikana, bwakomeje kugaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za America ari umufatanyabikorwa w’amahitamo wakomeza gutanga urugero, aho guhatira abandi uko ibona ibintu cyangwa kugendera mu nzira ze.”
Perezida Paul Kagame kandi yanizeje Donald Trump ubwo yari amaze gutorwa, ko u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za America, bazakomeza gukorana ku bw’inyungu zihuriweho.
RADIOTV10