Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwavuze icyo rwiteze mu mubano warwo na America nyuma y’irahira rya Trump

radiotv10by radiotv10
21/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwavuze icyo rwiteze mu mubano warwo na America nyuma y’irahira rya Trump
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America, witabiriye irahira rya Perezida Donald Trump, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kuzakomeza guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi.

Ni nyuma yuko Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump na Visi Perezida James David Vance, barahiye kuyobora iki Gihugu mu muhango wabereye mu nyubako Rotunda iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025.

Ambasaderi w’u Rwanda, Mathilde Mukantabana witabiriye uyu muhango, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze ko yishimiye kuba yari umwe mu bakurikiranye iki gikorwa aho cyabereye imbonankubone.

Ati “Twiteguye gukomeza guha imbaraga imikoranire n’ubufatanye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za America n’u Rwanda.”

Amb. Mukantabana muri 2017 ubwo Trump yiteguraga kuyobora America muri manda ye ya mbere

Leta Zunze Ubumwe za America, nka kimwe mu Bihugu by’abafatanyabikorwa b’u Rwanda, mu butegetsi bucyuye igihe bwa Joe Biden, cyagiye kigenera ubutumwa u Rwanda bw’ibyo cyifuza, aho nk’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC, aho iki Gihugu cyaguye mu mutego w’ikinyoma cyahimbwe na Congo, na cyo kikarushinja gufasha umutwe wa M23. Ni ikibazo kitigeze gihugungabanya umubano w’u Rwanda na USA.

Perezida Paul Kagame, mu kiganiro aherutse kugirana n’Itangazamakuru, yabajijwe icyo yiteze ku buyobozi bushya bwa USA, ku myitwarire y’iki Gihugu muri ibi bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na DRC.

Umukuru w’u Rwanda yagize ati “Mbere na mbere mpa agaciro impinduka zabayeho muri Leta Zunze Ubumwe za America, kuko byabaye ku bw’impamvu nziza y’uburenganzira bw’Abanyamerika mu gutora. Nishimira uko babikoze kandi nzabasha kugendana na byo uko bizaba bimeze.”

Perezida Kagame yavuze ko ku bw’aya mahitamo y’Abanyamerika, hari byinshi byahindutse kandi hari n’ibindi bizahinduka birimo imyitwarire y’iki Gihugu ku mabwiriza gikunze guha ibindi Bihugu.

Ati “Kandi nizeye ko bizaba nk’uburyo bukoreshwa nk’ubwo Abanyafurika bakeneye, kandi n’uburyo bitwara mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo, na ho hagomba kuzabamo impinduka. Ibi ni byo ntekereza bitaraba ariko reka dutegereze gusa nizeye ko hazabaho impinduka nyinshi.”

Ubwo Donald Trump yari amaze gutorwa, Perezida Paul Kagame, ni umwe mu bamushimiye, aho yavuze ko imiyoborere ye itanga ubwisanzure mu mikoranire n’ibindi Bihugu, aho kubihatira uko bigomba kwitwara.

Mu butumwa yageneye Trump mu kwezi k’Ugushyingo 2024, Perezida Kagame yari yagize ati “Ubutumwa bwawe bwumvikana, bwakomeje kugaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za America ari umufatanyabikorwa w’amahitamo wakomeza gutanga urugero, aho guhatira abandi uko ibona ibintu cyangwa kugendera mu nzira ze.”

Perezida Paul Kagame kandi yanizeje Donald Trump ubwo yari amaze gutorwa, ko u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za America, bazakomeza gukorana ku bw’inyungu zihuriweho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + seven =

Previous Post

Uko gahunda y’izina ryihariye irimo n’agashya yabafashije kurwanya imirire mibi mu bana

Next Post

Uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rwapfushije umuntu warugizemo uruhare

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rwapfushije umuntu warugizemo uruhare

Uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rwapfushije umuntu warugizemo uruhare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.