Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel weguye ku buyobozi bwa Diyosezi ya Shyira mu Itorero rya Abangilikani mu Rwanda.
Ni amakuru yemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, mu butumwa rwatambukije ku rubuga Nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025.
Ubu butumwa bugira buti “RIB yafunze Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel weguye ku buyobozi bwa Diosezi ya Shyira, itorero rya Angilikani mu Rwanda.”
RIB ikomeza ivuga ko Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel “Akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa Diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri ku buyobozi.”
Uyu mukozi w’Imana wo mu Itorero rya Angilikani, nyuma yo gutabwa muri yombi, ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza ku byaha aregwa rikomeje.
Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel yari yahagaritswe ku mwanya w’Umushumba wa Diyoseze ya Shyira mu kwezi k’Ugushyingo 2024, nyuma yuko yari amaze iminsi avugwaho ibibazo bishingiye ku miyoborere mibi no gukoresha nabi umutungo w’itorero.
Uyu Mugiraneza Mugisha Samuel yari yahagaritswe Umushumba Mukuru wa EAR mu Rwanda, Dr Laurent Mbanda, kugira ngo hakomeze gukorwa ubugenzuzi kuri ibi bibazo byari byatangiye kuvugwa mu ntangiro z’umwaka ushize wa 2024.
Uyu wahoze ayobora Diyoseze-EAR ya Shyira, yari yirukanye abashumba b’iri Torero, byavugwaga ko yashakaga kubikiza kugira ngo abashyire ku ruhande kuko bari batangiye kwamagana ibyo bashinjaga uwari ubakuriye birimo kwigwizaho imitungo no gucunga nabi umutungo w’iri Torero.
RADIOTV10