Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagaragaje iburashingiro ry’ibirego by’ibinyoma Congo yakomeje kwegeka ku Rwanda

radiotv10by radiotv10
17/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda na DRCongo bongeye kwicara ku meza y’ibiganiro: Menya ibyaganiriweho
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwari bukwiye guhagarika ibinyoma buhora bushinja u Rwanda, kuko amahanga yose abibona ko ari ibihimbano.

Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2025 avuga ku birego by’ibinyoma ubutegetsi bwa Congo Kinshasa budahwema gushinja u Rwanda.

Yagarutse ku byakunze gutangazwa na Minisitiri w’Intebe wa DRC, Judith Suminwa mu bihe binyuranye asubiramo ibirego ko u Rwanda ruri inyuma y’ibibazo biri muri DRC.

Nduhungirehe yavuze ko “Mu by’ukuri, ni ngombwa ko igihe kimwe Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa agomba guhagarika burundu” imvugo ze zisbasira u Rwanda, aho akunze kuvuga ngo “u Rwanda rwakoze ibi n’ibi.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze ko tariki 18 Ukwakira 2024, Minisitiri Suminwa yavugiye i Bruxelles mu Bubiligi, ko ngo “Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwemereye i Luanda kugaragaza gahunda yo gucyura abasirikare barwo 4 000.”

Minisitiri Olivier Nduhungirehe ati “Mu by’ukuri ibi byagaragaye ko byari ikinyoma gikomeye.”

Akomeza agira ati “Ariko nanone tariki 15 Gashyantare i Addis Ababa, dore nanone Minisitiri w’Intebe yasubiriye, yongera kwemeza ko ‘izina ry’u Rwanda ryagaragajwe muri sale nk’umushotoranyi, ufite ingabo ku butaka bwa Congo.”

Akomeza agira ati “Ikindi kinyoma kigaragaza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, yagaragaje ko ubutegetsi bwa Congo bwari bukwiye guhagarika ibi binyoma, bidafite ikindi Gihugu na kimwe kibigarukaho.

Ati “Ku bw’impamvu zifatira, mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma y’Akanama gashinzwe amahoro n’Umutekano mu Afurika Yunze Ubumwe (CPS) yabereye i Addis Ababa tariki 14 Gashyantare 2025, nta Gihugu na kimwe uretse DRC, kigeze kivuga u Rwanda. Ndetse na Afurika y’Epfo ntiyigeze ibikora, ko M23 ifashwa n’ingabo zo hanze.”

Yakomeje agira ati “Byongeyeho kandi, Ibyemezo by’Inteko ya Afurika Yunze Ubumwe, byatowe nyuma y’amasaha (ariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga-uwa DRC-yari yasohotse muri sale) nta hantu na hamwe byigeze bivuga cyangwa ngo bisabe u Rwanda gukura ingabo zarwo muri DRC.”

Mu byemezo byose byagiye bifatirwa mu nama ziga ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC, yaba iz’i Luanda muri Angola, n’iz’i Nairobi muri Kenya, nta na hamwe u Rwanda rwigeze rusabwa gucyura abasirikare barwo [kuko ntabariyo] ahubwo rwasabwaga gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwakajije ku mupaka warwo na DRC nyuma yuko ubutegetsi bw’iki Gihugu bigaragaje ko bufite umugambi wo kurutera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 2 =

Previous Post

Abahanzi babiri b’ibirangirire basimbutse ikirego baregwagamo ibyo umwe yitaga kumwandagaza

Next Post

Ibiteye amatsiko wamenya ku munyamakuru uzwi mu Rwanda winjiye muri RADIOTV10

Related Posts

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

by radiotv10
30/06/2025
0

Leaders from Kampala University visited the Kigali Genocide Memorial, denouncing those who continue to deny the 1994 Genocide against the...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiteye amatsiko wamenya ku munyamakuru uzwi mu Rwanda winjiye muri RADIOTV10

Ibiteye amatsiko wamenya ku munyamakuru uzwi mu Rwanda winjiye muri RADIOTV10

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.